Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bageze mu Rwanda
Abahanzi bari mu bafite izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramuya no guhimbaza Imana , Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bageze mu Rwanda bavuye muri leta zunze ubumwe za Amerika aho bitabiriye ibitaramo bikomeye bazahuriramo na Israel Mbonyi.
Aba bahanzi bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare bari kumwe n’irindi tsinda ry’abaririmbyi bazafatanya nabo.
Adrien Misigaro yabwiye itangazamakuru ko yababajwe cyane no gufungwa kwa Fireman nubwo ntacyo yari kubikoraho kuko gahunda zagombaga gukomeza mu gihe umuntu yaguye mu makosa.
Ati “Nk’umukozi w’Imana ndamusengera nta kindi kintu nabivugaho, gahunda za leta zigomba gukomeza kuko umuntu iyo ari mu makosa aba agomba gufungwa yaba arengana akarenganurwa. Hari gahunda tuzakorana, hari n’indirimbo ze twakoze.”
Mu mwaka wa 2019 nibwo Adrien Misigaro yagiye gusura urubyiruko ruri kugororerwa i Iwawa, iki gihe uyu muhanzi yavuyeyo atangije Ubukangurambaga yise “Melody of New Hope” bugamije gukangurira urubyiruko rutandukanye kwirinda no kwitandukanya n’ibiyobyabwenge ndetse ubwo yari asubiye muri Amerika, yasobanuriye itorero asengeramo uko urugendo rwe rwagenze mu Rwanda ndetse na gahunda ahasize.
Nyuma yo kwishimira iki gikorwa yatangije, ubuyobozi bw’Itorero asanzwe asengeramo muri Amerika bwiyemeje kumutera ingabo mu bitugu bukamushyigikira ndetse kugeza ubu uhereye ku muyobozi w’iri torero n’abandi bakozi b’Imana bafatanya umurimo bazamuherekeza mu bitaramo ateganya gukorera mu Rwanda muri Werurwe 2020.
Ibi bitaramo byiswe “Each one reach one” byateguwe mu rwego rwo gukangurira buri wese mu banyarwanda kuba bafasha byibuza umuntu umwe wabaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo bityo bigafasha kwihutisha ubukangurambaga bwa “Melody of New Hope”.
Mu gihe azamara mu Rwanda, Adrien Misigaro n’ikipe bazaba bari kumwe bazasura ibigo bitandukanye bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.
Igitaramo cy’i Kigali kizaba tariki 8 Werurwe 2020 muri Intare Arena mu gihe tariki 15 Werurwe 2020 bazakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye muri Auditorium.