AmakuruImikino

Adil utoza APR FC yabajije itangazamakuru ikibazo abona giteye ubwoba muri shampiyona

Umunya – Marroco, Adil Erradi Mohammed utoza APR FC yabajije itangazamakuru niba imisifurire yabonye mu mikino y’igikombe cy’Agaciro ari yo inarangwa muri shampiyona y’u Rwanda, avuga ko ni ba ari yo byaba biteye ubwoba.

Iki kibazo cy’imisifurire yakigarutseho nyuma yo kutitwara neza mu irushanwa ry’Agaciro kuko APR FC nta kipe n’imwe yatsinze, yatsinzwe na Mukura VS bituma ihurira ku mukino wo gushaka umwanya wa Gatatu na Police FC na bwo itsindwa na Police FC.

Aganira n’itangazamakuru, Adil Erradi Mohammed yavuze ko muri iyi mikino intego ye yari ukugerageza abakinnyi bakiri bato bitegura shampiyona ariko kandi anavuga ko atewe ubwoba n’imyitwarire y’abasifuzi bo mu Rwanda dore ko uyu munya-Marroco nta mukino n’umwe wa shampiyona aratoza mu Rwanda.

Amaze gusubiza ibibazo by’itangazamakuru, uyu mutoza na we yahise abaza ati” Mwanyemerera nkagira icyo mbabwira cyangwa mbibariza? Byaba biteye ubwoba”

Yahise abaza niba imisifurire yabonye muri iri rushanwa ari yo iba iri no muri shampiyona. Itangazamakuru ryamusubije ko ari yo ariko na none biterwa n’umusifuzi.

Yavuze ko ku ruhande rw’imisifurire itagenze neza kuko bagiye birengagiza amakosa amwe na mwe kandi ubundi iri rushanwa bagakwiye gufasha abakinnyi, bakabasifura buri kosa kugira ngo no muri shampiyona batazabyongera aho kubogamira ku ikipe imwe.

Abantu benshi bakurikiranye iyi mikino y’Agaciro Cup banenze imisifurire ya bamwe mu basifuzi nko ku mukino wahuje Police FC na Rayon Sports banenzwe kuba baragaragaje kubogamira kuri Rayon Sports aho hari penaliti za Police FC ngo baba baranze gutanga ndetse bakananga igitego cyayo, byaje kurangira Rayon Sports iyisezereye kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko bari banganyije 0-0.

Ku mukino w’umwanya wa 3 APR FC yakinnyemo na Police FC, abasifuzi banenzwe kuba hari amakarita 2 y’imituku batatanze, imwe ku ruhande rwa APR FC indi ku ruhande rwa Police FC.

Ku ruhande rwa APR FC, Byiringiro Lague aba yarabonye ikarita itukura. Mu gice cya mbere yakoreye ikosa Celestin Ndayshimiye ahabwa ikarita y’umuhondo, nyuma umusifuzi aza gusifura ko Police FC ari yo irengura Lague wari ku mupira ntiyishimira imisifurire afata umupira ahita awudunda imbere y’umusifuzi wo ku ruhande, aba yarahise ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ariko arabyihorero.

Iyabivuze Ose na we aba yarahawe ikarita itukura, nyuma yo kubona ikarita y’umuhondo kubera gukuramo umupira yishimira igitego yatsinze, nyuma yakoreye ikosa rikomeye Byiringiro Lague gusa nabyo umusifuzi arabyihoreye.

Mukura VS ni yo yatwaye igikombe cy’Agaciro itsinze Rayon Sports ku mukino wa  nyuma.

Adil Erradi Mohammed afite impungenge z’uko abasifuzi bazitwara muri shampiyona
Twitter
WhatsApp
FbMessenger