AmakuruIyobokamanaPolitiki

ADEPR iravugwaho guhonyora uburenganzira bw’abayoboke bayo nyuma y’ifungwa ry’insengero

Nyuma y’ifungwa ry’insengero,amatorero amwe n’amwe yatangiye kwishyuza abayoboke bayo amafaranga menshi.

Ibi ahanini birikugaruka ku itorero rya ADEPR ryatangiye kuriza ibiciro kumafaranga basabaga abashaka gusezerana!

Urumva urava hamwe ujya aho bacyemerewe wabasaba gusezerana bakaguca amafaranga kandi uri umunyetorero.

Musanze, ururembo rwa Muhoza barimo gusaba 70,000 kugira ngo bagusezeranye mubisanzwe bishyuraga 15,000 nk’uko byatangajwe na Oswalid Oswakim ku ruvuga rwa X.

Kugeza ubu hamaze kubarurwa insengero zirenga 5600 hirya no hino mu gihugu zimaze gufungwa kubera kutuzuza ibisabwa nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rutangije igenzura rigamije kureba uko insengero zihagaze.

RGB yavuze ko insengero n’imisigiti bitubahirije ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere bihita bihagarikwa.

Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by’iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy’imikoranire n’Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire y’aho ruherereye no kureba ko abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’Iyobokamana ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw’umuryango ufite izindi rukuriye.

Ibikorwa byo gufunga insengero bikomeje kuba hirya no hino mu Gihugu, nko mu Mujyi wa Kigali hamaze gufungwa insengero 348 zagaragaye ko zitujuje ibisabwa.

Izo nsengero zafunzwe, nyuma yo gusura izigera kuri 700 hagamijwe gusuzuma ko zitujuje ibisabwa n’amategeko.

Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwaga insengero n’imisigiti 783 n’ahandi hantu hasengerwaga hatari mu nsengero ahazwi nk’ubutayu hagera kuri 18 hafunzwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko muri iyo Ntara hamaze gufungwa insengero 582 zitujuje ibisabwa.

Ibikorwa byo kugenzura insengero zitujuje ibisabwa hirya no hino mu gihugu birakomeje kandi aho bigaragaye ko zitabyujuje zihita zifungwa.

Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite imibare myinshi y’insengero zimaze kumenyakana ko zafunzwe aho kuwa 1 Kanama 2024, byagaragaye ko hamaze gufungwa insengero 2040 mu nsengero zimaze kugenzurwa 3736.

Muri iyo Ntara y’Iburasirazuba hari insengero 4154 ariko hakaba n’ubuvumo basengeragamo 427 nabwo bwafunzwe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence nawe yatangaje ko abanyamadini n’amatorero bakwiye gukurikiza amabwiriza n’amategeko biteganywa na RGB.

Ati “Inama twabagira muri ibi bihe bakurikize amabwiriza n’ibisabwa na RGB. Batekereze ku mutekano w’ababagana. Ntabwo ujya mu buvumo, cyangwa mu kiraro cy’ihene ngo nibwo uzasubizwa.”

Mu Ntara y’Amajyaruguru ho hamaze gufungwa insengero 1253 zirimo izo muri Burera 288; Gakenke 144; Gicumbi 318; Musanze 211; Rulindo 292.

Ku ruhande rw’Intara y’Iburengerazuba, Guverineri Dushimimana Lambert yatangaje ko mu nsengero zirenga ibihumbi bitatu bamaze kugenzura hafunzwe insengero 1393.

Muri iyo ntara kandi hafunzwe ubuvumo 10 abantu basengeragamo ndetse n’ahandi hantu hasengerwa hatari mu nsengero harimo mu mashyamba no mu mazi hagera kuri 53.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yasobanuye ko kongera gushyira imbaraga mu kugenzura insengero bishingiye ku kuba ubugenzuzi buheruka bwo muri 2018 hari ibyo zasabwaga ariko zimwe zikaba zitarabyubahirije.

Ati “Mu minsi yashize hari ibindi twagiye tubona, twagiye tubona abantu benshi basengera ahatemewe ndetse hashyira ubuzima bwabo mu kaga. Mwagiye mubona abasengera ahantu hadashobotse ariko twagiraga ngo tunarebe niba koko abafite ibyo basabwe barabishyize mu bikorwa.”

Yasobanuye kandi ko ari inshingano z’inzego z’ibanze kugenzura ko ibikorwa bikorerwa mu gihugu bikora binyuze mu buryo bwemewe kandi bitanga umutekano ku babigana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye itangazamakuru ko insengero nyinshi hirya no hino mu gihugu zavugururwa hitabwa no ku kubungabunga umutekano w’abazigana.

Mu by’ingenzi bisabwa kugira ngo urusengero rwongere gufungurwa, hari ibikoresho bisaka ibinyabiziga n’abantu, kizimyamoto n’utwuma tuburira abantu mu gihe hagiye kubaho inkongi, ndetse n’uburyo bukumira urusaku.

Ku bijyanye no gukumira urusaku rw’imizindaro, ibicurangisho n’amajwi y’abantu mu rusengero, ACP Rutikanga yavuze ko nta muntu uri hanze yarwo ugomba kubyumva, akaba ari yo mpamvu urusengero rugomba gushyirwamo ibirinda urusaku (soundproof).

Abari mu rusengero kandi bagomba kugira imbuga ngari (assembly area) hanze bahungiramo mu gihe haba hari ikirubayemo imbere, hakaba hagizwe n’amapave iyo ari urusengero rwo mu mujyi cyangwa hari ubusitani butoshye ku nsengero zo mu cyaro.

Mu bindi urusengero rusabwa kuba rwujuje nk’uko biteganywa mu Itegeko n’amabwiriza bigenga imiryango ishingiye ku myemerere, harimo kuba urusengero ruri ku rwego rwa paruwasi rugomba kuyoborwa n’umuntu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana.

Inkuru yabanje

Musanze: Hafunzwe insemgero zirenga 180 kubera impamvu zikurikira..

Twitter
WhatsApp
FbMessenger