Amakuru

Acord Rwanda: Inkingi mu rugamba rwo gusigasira ibihingwa gakondo bisa n’ibiri gucika

Uko imyaka ishira indi igataha niko hari ibihingwa gakondo bigenda biburirwa irengero, naho bisigaye kubibaza bikaba nko kubaza umuti nawo uvura indwara zikomeye. Ni nako ubutaka bugenda buta umwimerere wabwo bitewe n’ikoreshwa n’ibikorerwa mu nganda.

Impamvu nta yindi, ni uko hari ibihingwa mva burayi ndetse n’ibiva mu bindi bice by’isi bikinjira mu gihugu; ibi iyo bihageze ntawe ushidikanya ko bitanga umusaruro dore ko bigaburirwa ifumbire n’ibindi nkenerwa mu buhinzi hakurikizwa amategeko yatanzwe n’inzego z’ubuhinzi.

Ibi bihingwa ntawahakana ko bitanga umusaruro kandi mwinshi, aha twavuga nk’ibigori bya hybrid byaba ibikurwa hanze ndetse n’ibituburirwa mu Rwanda; n’ubwo hari ubwo bihura n’imihindagurikire y’ikirere bityo umusaruro ukaba nkene nk’uko byagiye bigaragazwa n’abahinzi mu bice bitandukanye.

Nanone ntitwabura kuvuga ko hari n’ibihingwa bigenda bikendera bitewe n’uko abenshi bayobotse indyo za kizungu. Wibajije ikibazo cy’ubwoko bw’ibishyimbo, ubw’amasaka, ibijumba, ingano, uburo, amateke n’ubw’imyumbati waba uzi…, wasanga uzi amoko mbarwa. Hari n’ababyumva mu mazina gusa, cyane cyane ab’urubyiruko!

Umuryango utari uwa Leta witwa Acord Rwanda wafashe iya mbere mu kubungabunga no gusigasira ibyo bihingwa gakondo, dore ko aribyo bifite umwimerere ndetse n’umwihariko mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Mu kiganiro Vedaste Mwenende ushinzwe ishami ry’ikurikiranabikorwa muri uyu muryango yagiranye na Teradignews.rw, yatangaje ko imbuto gakondo nazo zishobora gutanga umusaruro mwinshi mwiza, mu gihe zitaweho.

Ati “imbuto gakondo zirahari zishobora gutanga umusaruro mwinshi kandi mwiza, ahubwo ikibazo ni uko ubona zititabwaho; abaturage ugasanga barita kuri za hybrid bahabwa ariko izacu gakondo ugasanga ziribagirana kandi ari nziza.

“Uramutse uzitayeho, ukazihinga nk’uko bisabwa ugashyiramo imborera nyinshi ukazirinda ibyonnyi kuko hari n’uburyo bw’umwimerere ushobora gukoresha ukirukana ibyonnyi mu murima wawe.”

Mu ibarura Acord Rwanda yakoze mu bice ikoreramo, yasanze hari amoko atandukanye y’ibihingwa, harimo amoko asaga 15 y’ibishyimbo gakondo, amoko atandukanye y’imboga rwatsi, amasaka, uburo, ingano, ibijumba, imyumbati ndetse n’ibindi.

Muri gahunda ifite harimo gukwirakwiza ibi bihingwa binyuze mu matsinda y’abahinzi, abagore n’urubyiruko mu guhinga izi mbuto ndetse no kuzikwirakwiza.

Nanone kandi hateganyijwe gukorwa uburyo uwo musaruro w’ibiribwa by’umwimerere ukaba ushobora kuboneka ku masoko yo mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger