Amakuru ashushye

Abogosha n’Abamotari bari ku isonga mu batera inda ababakobwa mu mujyi wa Kigali

Abogosha ndetse n’abamotari bari mu bantu bakunze gutera inda abangavu mu mujyi wa Kigali nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu  Karere ka Nyarugenge.

Ibi byagarutsweho kuri  uyu wa 28 Ukuboza 2017, ubwo Abana bahagarariye abandi mu turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukirona komite z’abana mu Mirenge igize Akarere ka Nyarugenge bagiranaga inama n’ubuyobozi igamije kungurana ibitekerezo ku kwirinda ibishuko n’icyakorwa ngo ihohoterwa ryose rikorerwa abana ricike burundu.

Urubyiruko rwari mu nama

Muri iyi nama umuyobozi w’urubyiruko mu murenge wa Nyarugenge nawe yagiriye inama Urubyiruko rw’Abakobwa kwirinda irari kuko niryo ntandaro yo gutwara inda no kwishora mu busambanyi .

Yagize ati “Abana basigaye bashukwa n’ibintu nk’utubombo na biscuits noneho bigatuma babatera inda. Ababyeyi bakwiye kujya baganiriza abana babo, bakababwira uko bakwiye kwifata mu bwangavu ndetse no mu gihe cy’ubugimbi.”

Umuyobozi w’ishami ryo kurengera abana no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa mu Mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CRADHO), Murwanashyaka Evariste, we yanatunze urutoki ababyeyi batita ku bana babo.

Yagize ati “Impamvu nyamukuru twabonye ni irari ry’abana batari kunyurwa n’ibyo ababyeyi babo babaha, ariko nanone bigaterwa n’uko ababyeyi batari kubona umwanya wo kuganiriza abana babo ngo babasobanurire uburyo bagomba kwitwara. Abagabo bahohotera abana nabo babaye benshi, bakabafatirana muri rya rari bigatuma abaterwa inda bakomeza kwiyongera.”

Ndayisenga Jean Marie Vianney, umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyarugenge we asanga hari ibyiciro by’abantu bakuze gushukisha uduhendabana abangavu bagamije kubashora mu busambanyi ndetse bakanabatera inda zitateganyijwe.

Yagize ati:“Usanga hari abaterwa inda n’abamotari hamwe n’abogoshi babashukisha ubuhendabana. Ni abantu nk’abo ngabo bagenda babashukisha utuntu duto duto cyane, barangiza bakabatera inda.”

Guhera muri Mutarama 2017 mu Kuboza, abagabo bagera ku 100 bamaze gutabwa muri yombi bazira gutera abana inda mu gihugu hose; muri abo harimo 25 bo mu turere twa Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger