Abo si inshuti za hafi ahubwo ni abanzi ba hafi- Safi Madiba
Mu ntangiro z’uku kwezi kwa kanama 2017 nibwo hasakaye inkuru y’itandukana rya Safi Madiba wo muri Urban Bobyz n’umukunzi we Parfine Umutesi bari bamaranye imyaka ibiri bakundana ndetse byahwihwiswagwa ko benda kurushinga, kurubu Safi yanyomoje amwe mu makuru yamuvuzweho agaruka no k’ubo itangazamakuru ryise inshuti ze za hafi zavugaga ko afite umwana mu gasozi.
Mu kiganiro Kt Idols uyu muhanzi yagarutse cyane ku rukundo rwe na Parfine gusa wumvaga adashaka kuvuga byinshi mu bijyanye no kuba baratandukanye ndetse ahakana amakuru yavuzwe y’uko gutandukana kwe na Parfine byaba bayaratewe n’uko yari yaramuhishe ko afite umwana yabyaye hanze.
Ati”” Ibyo kuba mfite umwana nabyaye ni ibinyoma byambaye ubusa, barabeshya si byo siko bimeze nta mwana mfite, ikindi abantu bagomba kumenya ni uko atari Parfine wabivuze ahubwo ngira ngo ni abandi biyita inshuti za hafi kandi ahubwo ari abanzi ba hafi babivuze, siwe wabivuze ntabwo ari Parfine wabivuze abantu ntibakabyumve nabi.”
Yarongeye ati” Ahubwo ikibazo gisigaye kiri mu itangazamakuru ni abantu basigaye biyita inshuti za hafi kandi ahubwo njye nkabona ari abanzi ba hafi kuko nta kuntu umuntu yaba ar’inshuti yawe ngo ajye kugutaranga avuga ibintu byihariye cyangwa se amabanga yawe atagakwiye kujya hanze.”
Uyu muhanzi kuri we yavuze ko abanyamakuru bakwiye kujya babaza ba nyiri ubwite aho kwitwaza izo nshuti za hafi kuko zitarusha ba nyiri ubwite amakuru nyayo y’ibijyanye nabo, yavuze ko we na Parfine koko batandukanye gusa yirinda kugira byinshi avuga.
Safi Madiba yongeye kubazwa niba hari gahunda afite yo gusiba amafoto ye na Parfine ari ku rubuga rwe rwa Instagram cyane ko Parfine we yamaze gusiba ayo Safi yagaragaramo , avugo ko we atari ko ateye kuko ariya mafoto ayafata nk’ibintu bizajya bimwibutsa ibihe byiza yagiranye na Parfine.
Yongeye kubazwa niba bishoboka ko yasubirana na Parfine ,nta kuzuyaza ati “Birashoboka cyane rwose mu rukundo kuko nta zibana zidakomanya amahembe kandi no mu ngo zisanzwe z’abashakanye amakimbirane abamo ariko bakayahosha.”
Kugeza ubu Safi yemeza ko nta mukunzi mushya afite nk’uko yabitangarije umunyamakuru , ati” Burya ntimukitiranye ibintu , urukundo si ikintu cyo guhubukirwa , kugeza ubu nta mukunzi mfite gusa nimugira muzabimenya nta kabuza.”