Abo mu muryango wa Omar Al Bashir batawe muri yombi
Igisirikare cya Sudani kuri uyu wa Gatanu cyatangaje ko cyamaze guta muri yombi abavandimwe babiri b’uwahoze ari Perezida wa Sudan Omar Al Bashir uherutse guhirikwa ku butegetsi n’ingabo z’igihugu.
Umuvugizi w’inama ya gisirikare iyoboye inzibacyuho, Shams al-Din Kabashi, yatangaje ko igisirikare cyataye muri yombi abavandimwe ba Bashir aribo Abdullah al-Bashir na Alabas al-Bashir mu nkundura yo gufunga bamwe mu bahoze ari ibikomerezwa muri Leta ya Bashir nkuko Aljazeera yabitangaje.
Aba bombi bafunzwe mu gihe ejo kuwa Kane talliki ya 17 Mata, aribwo hatangajwe ko Omar Al Bashir yimuwe mu nzu yari afungiwe mo akajyanwa muri gereza ya Kobar iri mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru Khartoum.
Tariki 11 Mata nibwo igisirikare cyahiritse ku butegetsi Bashir nyuma y’imyaka 30 ayoboye Sudani.
Ubutegetsi bwe bwatangiye kwamaganwa n’abaturage ba Sudani bamushinja kunanirwa gukemura ibibazo birimo ubukene ndetse no kongeza igiciro cy’umugati ku buryo bukabije.
Nyuma y’ihirkwa ry’ubutegetsi bwa Omar Al Bashir iyi myigaragambyo imaze amezi asaga asaga ane iracyakomeje abaturage basaba ko ubutegetsi buvanwa mu maboko y’igisirikare.
Kuri uyu wa Kane hari imyigaragambyo y’abaganga n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima aho bateganya kwirirwa bicaye imbere y’ibiro bya Minisiteri y’Ingabo basaba guha ubutegetsi abasivile.
Amahanga akomeje guhamagarira igisirikare cya Sudani gutanga ubutegetsi ndetse Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watanze iminsi 15 byaba bitarakorwa icyo gihugu kigahagarikwa muri uwo muryango.