Amakuru ashushye

Abitabiriye Jazz Junction banezerewe ubwo bataramirwaga n’umunyamerikakazi-AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Werurwe 2018, muri Kigali Serena Hotel, Umuhanzikazi Phyllisia Ross wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanzwe azwiho kugira uburanga n’ubuhanga budasanzwe biturutse ku ijwi rye ,yataramiye ab’I Kigali mu gitaramo ngaruka kwezi kizwi nka Kigali Jazz Junction, aho benshi barimo abatari bamuzi ndetse n’abari basanzwe bamubona mu mashusho y’indirimbo bataramubona amaso ku maso.

Iki gitaramo cya Juzz Junction cyari kibaye ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka wa 2018, cyane ko kiba buri kwezi kikaba gikunze kuba mu cyum weru cya nyuma cy’ukwezi. Abitabiriye iki gitaramo basusurukijwe na Phyllisia Ross ufite inkomoko muri Haiti ariko akaba ari umunya-Amerika naKing James bose bafashwa na Neptnuz Band. 

Ahagana saa tanu n’miminota mike nibwo uyu muhanzikazi w’ikimero n’uburanga buhebuje yageze ku rubyiniro abifashijwemo n’itsinda Neptunz Band ryamufashaga kuririmba maze atangirira ku ndirimbo ye yitwa ‘Konsa’, ni indirimbo wabonaga benshi batazi kuririmba ariko yagerageje kubasaba kujya basubiramo ijambo ‘Konsa’ maze benshi baramwumvira bamufasha kuririmba.

Phyllisia Ross yagiye ni umuhanga mu gucuranga Piano ndetse yanakoranye n’abahanzi batandukanye  indirimbo zakunzwe cyane nka Unconditionnal love yakoranye na Jah Cure, Sunshine yakoranye na Ne-Yo, I’m Tired yakoranye na Flo Rida ndetse n’iyitwa Ma vie Sans Toi yakoranye na Marvin.

Yaririmbye Live abantu bamukurira ingofero
Ubwitabire bwari ntamakemwa

Ni umuhanga mu gucuranga Piano

Yireberaga uburanga bw’uyu munya-Amerika
King James yaririmbye Ganyobwe n’izindi ndirimbo ze zuzuye imitoma asusurutsa abantu

Abera nabo ntibahisha amarangfamutima yabo
Band yafashaga aba bahanzi kuriririmba no gucuranga

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger