AmakuruUmuco

Abitabiriye imikino ya ANOCA Zone 5 bifatanyije n’ab’i Huye mu mugoroba wo kwibuka (Amafoto)

Abakinnyi n’abayobozi bitabiriye imikino y’abato bo mu bihugu bibarizwa mu makomite Olempike y’ibihugu by’akarere ka Gatanu (ANOCA Zone V Youth Games), bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Huye mu mugoroba wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Ni umuhango wabimburiwe no gucana urumuri rw’ikizere, nyuma hakurikiraho urugendo rwo kwibuka rwerekezaga kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ahatangiriye umugoroba wo kwibuka.

Ni urugendo rwatangijwe n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye barutangiriye i Ruhande, bari kumwe n’abaturage bo mu kagari ka Butare.

Uretse urugendo rwatangiriye i Ruhande, hari n’abandi batangiriye urugendo rwo kwibuka ku kigo nderabuzima cya Matyazo, ahari hahuriye abaturage bo mu tugari twa Ngoma, Matyazo na Kaburemera.

Bose bahuriye muri Stade ya Huye.

Abitabiriye umugoroba wo kwibuka basobanuriwe amateka ya Jenoside ndetse n’uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu cyahoze ari perefegitura ya Butare magingo aya cyhindutse akarere ka Huye. Ni umugoroba nanone urimo ubuhamya buteye agahinda bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger