Abiswe imihirimbiri bagarutsweho na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu
Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa Muntu mu mahugurwa yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya23 ukuboza 2017, ijambo imihirimbiri ryagarutsweho ubwo baganiraga k’uburenganzira bwa Muntu.
Mu minsi yashyize nibwo Umuminisitiri umwe hano mu Rwanda yavuze ko Abanyamakuru ari imihirimbiri, ibi yabivuze ubwo yarabajijwe uburyo umuntu ashobora gukurikirana umunyamakuru wasebeje umuntu runaka , maze aterura avuga ko ntacyo byamara kwirirwa umukurikirana kuko ari imihirimbiri, aha yashakaga kumvikanisha ko ntamafaranga Abanyamakuru bafite.
Muri aya mahugurwa , Abanyamakuru babajije Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu niba uyu muminisitiri atarabatse uburenganizra bwabo ubwo yabasebyaga mu ruhae maze umuyobozi wungirije muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu agira icyo abivugaho.
Vizi Perezida wa Komisiyo yavuze ko bari kugira icyo babaza uyu mu minisitiri iyo hagira umuntu ujya kurega muri Komisiyo , yanavuze ko Komisiyo ikurikirana ikibazo runaka itabanje kuregerwa iyo hagize uvutsa umwaa uburenganzira umwana muto naho iyo ari k’umuntu mukuru barabanza bagategereza ikirego.
Buri wese afite uburenganzira kubitekerezo bye ndetse n’uburyo abitwaramo kugeza ubu ntawajyaniye ikirego komisiyo ngo agaragaze ko byamubangamiye , Komisiyo ntaburenganzira ifite bwo kujya kubaza umuntu kandi atarezwe. Komisiyo yibwiriza ku kibazo cyo guhohotera abana, ikibazo cy’urupfu n’ikibazo cy’umutekano.
Muri aya mahugurwa kandi bunguranye ibitekerezo ku mikorere n’imikoranire ya Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu n’izindi nzego,, ishyirwa mu bikorwa gahunda y’iterambere rirambye mu Rwanda n’ iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri gahunda y’iterambere rirambye.