Amakuru

Abirukanwe muri Uganda bemeza ko kuhaba witwa Umunyarwanda bihagije ngo ubiryozwe

Abanyarwanda 15 birukanwe mu gihugu cya Uganda nyuma yo kuhafungirwa, bemeza ko kubaho witwa Umunyarwanda uba muri iki gihugu bihagije kugira ngo bitume ugirirwa nabi.

Ibi aba Banyarwanda babitangarije ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda ubwo bari bamaze kugaruka mu rwababyaye bamaze kwirukanwa mu gihugu cya Uganda.

Bamwe muri aba Banyarwanda bavuga ko mbere yo kwirukanwa, abenshi bari bamaze igihe kirekire bari mu gihome. Ibi kandi ngo babikorerwaga banafite ibya ngombwa. Aba baturage bavuga ko uretse gufungwa, banakoreshwaga imirimo igoranye cyane, idakwiye ikiremwa muntu.

Umwe muri bo yagize ati”tukigerayo batwurije ishyamba ry’ibiti by’amahwa ngo turiteme n’amasuka n’ibiti birimo ngo tubiranduze amaboko, bamwe bapfiramo, abandi barwariramo, bamwe babaca amaguru kubera inzoka zabaryaga.. Ni byinshi mbese. Ukuntu badufashe badufashe nkaho batazi umuntu icyo ari cyo, Bagiye banadufata nabi nko kudukoresha cyane gusumbya n’imodoka, tugenda turi gukora gusumbya ibintu byose n’inkoni zose zirimo.”

Aba baturage bagira inama  abumva ko igisubizo cy’ubukene ari ukujya muri Uganda. Bavuga ko kwitwa Umunyarwanda rimwe na rimwe biba ikibazo gikomeye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika bwakiriye aba baturage, buvuga ko abaturage badakwiye kureka ibyiza bafite mu gihugu cyabo bajya kubishakira ahandi.

Mu gihe cy’icyumweru kimwe abanyarwanda bagera kuri 34 ni bo baje mu Rwanda birukanwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, barimo 11 bambukiye i Gicumbi ku mupaka wa Gatuna na 23 bambukiye i Burera ku mupaka wa Cyanika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger