Abiringiye Imana y’Aba-Israel mubambwirire ko bo yabategetse kwikingiza urwa 4_Bamporiki
Umunyamabanga wa Leta muri Mnisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yakebuye bamwe mu Baturarwanda bakomeje kwinangira kwikingiza icyorezo cya COVID-19 bitwaje ko badashaka guhemukira Imana ya Israel, abibutsa ko abaturage bo muri iki gihugu bo batangiye guhabwa urukingo rwa kane.
Minisitiri Bamporiki yabigarutseho, mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kumvikana inkuru z’abantu binangiye gufata urukingo rwa COVID-19 bavuga ko izi nkingo ari ikimenyetso cy’inyamaswa ivugwa mu gitabo cy’ibyahishuwe igomba kurangiza Isi.
TERADIGNEWS.RW yabagejejeho inkuru y’uko hari bamwe mu Banyarwanda bahungiye mu Burundi banga gufata izi nkingo.
Minisitiri Bamporiki mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yabwiye bene aba bantu ko ibyo barimo bidakwiye, abibutsa ko Abanya-Israel bafatwa nk’ubwoko bw’Imana baherutse kuba abaturage ba mbere ku Isi batangiye guterwa doze ya mbere y’urukingo.
Ati: “Abanga kwikingiza urukingo na rumwe ngo Imana ya Israel itazabarimbura, mubambwirire ko iyo Mana yaraye itegetse aba Israel kwikingiza urwa kane.”
Hon Bamporiki yakomeje asaba rubanda kwikingiza bagatabara ubuzima bwabo ‘kuko iby’ubugingo bizaza nyuma yo kubaho, si nyuma yo kwiyahura.”
Abanga kwikingiza urukingo narumwe ngo Imana ya Israel itazabarimbura, mubambwirire ko iyo Mana yaraye itegetse aba Israel kwikingiza urwa4.Mukingirwe mwitabarire amagara, kuko iby'ubugingo bizaza nyuma yo kubaho,si nyuma yo kwiyahura. Imana y'iRwanda,yadutegetse kwikingiza.Rweme
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) December 22, 2021