Amakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Abigaragambya muri Amerika bakomeje kurimbura ibibumbano byabagize uruhare rukomeye mu gukoroniza no kugurisha abirabura

Abigaragambya bari gusenya ibi bibumbano by’amateka y’abantu bazwi cyane ibyabagize  uruhare mu icuruzwa ry’abacakara ndetse n’ubukoroni  mu rwego rwo kubihimuraho.

Abigaragambya baraye baciye umutwe ikibumbano cya Christopher Colombus akaba nawe ari umwe mubagize uruhare runini mu icuruzwa ry’abacakara.

Aba bigaragambya basenye ibishushanyo bya Christopher Colombus i Minnesota, i Boston na Richmond cyane  ngo ko badashaka gukomeza kubona ibishushanyo by’abazungu bagize amateka akomeye mugukoloniza abirabura no kubagira abacakara.

Mu mujyi wa Boston kuwa Kabiri nibwo igishushanyo cya Colombus cyaciwe umutwe nijoro,ibisigazwa byacyo biboneka hafi yacyo.Meya w’uyu mujyi yavuze ko baza kukimanura bagishyire mu bubiko harebwe niba cyasanwa kigasubizwa mu mujyi ahazwi nka Christopher Columbus Park.

Icyari mu mujyi wa Richmond, cyo cyarasenywe mwijoro rimwe n’icyi  i Boston abigaragambya barangije bagihirika mu kiyaga kiri muri uwo mujyi.Kuwa 07 Kamena 2020,nibwo abigaragambya mu Bwongereza basenye igishushanyo cy’umugabo witwa Edward Colston cyabaga mu mujyi wa Bristol mu mu rwego rwo kwamagana iyicwa rya George Floyd n’urugomo rw’abapolisi.

Nubwo iyi myigaragambyo yo kwamagana ivanguramoko n’irondaruhu ndetse n’urugomo rw’abapolisi yahereye muri USA,yamaze gukwirakwira hirya no hino ariyo mpamvu bamwe mu bongereza baranduye igishusho kinini cya Colston wagize uruhare mu icuruzwa ry’abirabura bajya kukiroha mu mazi bakiziritse imigozi.

Iyi shusho ya Bronze yareshyaga na metero 5.5, yakozwe mu mwaka wa 1895 ishyirwa ahitwa Colston Avenue ariko kubera ko nyirayo Edward Colston yacuruje abirabura byatumye iyi myigaragambyo ihirika iki gishusho cye,bagita mu mugezi utemba uri munsi y’ikiraro cyitwa Pero’s Bridge i Bristol.

Amashusho yagiye hanze yagaragaje abigaragambya bashinze ivi ku gikanu cy’iyi shusho ya Colston mu gihe kingana n’iminota 8 n’amasegonda make angana n’ayo George Floyd yamaze anizwe n’umupolisi w’umuzungu bikamuviramo urupfu kuwa 25 Gicurasi 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger