Abiga ubwubatsi muri IPRC Musanze bagaragaje uko ubumenyi bahabwa buzagira akamaro muri gahunda ya Made in Rwanda
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’imyuga n’ubumenyingiro ya IPRC Musanze mu ishami ry’ubwubatsi bavuga ko amasomo bahabwa biteguye kuyabyaza umusaruro barushaho kunoza isura nziza y’u Rwanda ndetse no gukoresha ubumenyi bahabwa mu gushyigikira gahunda ya Made in Rwanda.
Ibi babivuga nyuma ngo y’uko bitegereje bagasanga igihugu cy’u Rwanda cyinjiza amafaranga menshi akomoka mu bukerarugendo ari nayo mpamvu ubumenyi bwabo badakwiye kubugumisha mu bitekerezo gusa ahubwo bakwiye kubaka inzu zijyanye n’icyerekezo Isi irimo ndetse n’uko zigaragara ubwazo bigacuruza.
Kuri uyu wa 16 Kamena 2023, nibwo habaye imurikabikorwa ku nshuro ya gatatu ryabereye muri r’ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Musanze( Integrated Polytechnic Regional College) IPRC, no kwishimira imyaka 8 rimaze rifunguye imiryango muri aka karere.
Simeon Ahishakiye wiga mu mwaka wa Gatatu mu ishami ry’ubwubatsi muri iri shuri rikuru avuga ko kuva na mbere hose yiyumvagamo kuzaba umwubatsi ariko akaba atari abifuteho ubumenyi buhagije bwo kubikora ariko kuva yagera muri iri shuri akaba amaze kunguka ubumenyi buvanze n’ubugeni mu kubaka bikomatanye no guhanga udushya.
Yagize ati’:” Kuva nkiri muto nahoze nkunda akazi k’ubwubatsi, nahisemo kubukurikirana kuko nabonaga ari akazi keza kazamfasha guhindura Isi binyuze mu nyubako zigezweho, abantu bari muri iyi Domain y’ubwubatsi tugenda twiga kuvugurura ibiriho tubigira bishya kuko ninabyo duhabwa mu bumenyi birimo kuvumbura no guhanga udushya muri aka kazi, mu byo twungukira muri IPRC Musanze harimo kwigishwa gukura mu mutwe tukabyaza umusaruro Ibyo twiga ntiturangize twumva ko tuzategereza abandi ngo baduhe kazi, twigishwa gukora no kunoza Ibyo dukora, guhanga udushya mbese Ibyo dukora tukabisanisha n’icyerekezo Isi irimo, hari ukubyaza umusaruro umwuga wacu tukubaka Ibigezweho ariko tukanabibyaza umusaruro mu gukurura bamukeretugendo bitewe n’ishusho twabihaye cyane cyane ifite icyo isobanura mu byiza nyaburanga by’i wacu cyangwa se umuco wacu”.
Simeon Ahishakiye na mugenzi we Ndatimana Emmanuel bubakaga ubwoko bw’inzu nshya bigaragara ko zikubiyemo ubuvumbuzi bwihariye, nkaho Simeon yubakaga inzu irimo uruziga ariko nta byuma birimo Kandi ikaba ikomeye naho Emmanuel akaba yubakaga inzu irimo igishushanyo cy’umugabane w’Afurika gifatanye n’inzovu byo ubwabyo bakemeza ko ari ubundi bwiza nyaburanga bwiyongera kubwo igihugu gifite.
Ndatimana Emmanuel aganira na Teradignews.rw yagize ati’:” Kera numvaga ubwubatsi bisanzwe ariko uvuga ikintu neza n’ukirimo kuko abandi hari ubwo baba bafite amakuru atuzuye, nanjye numvaga ubwubatsi ari ukubona abantu bazamura inkuta ariko nkimara kugera muri IPRC Musanze nasanze bitandukanye n’uko nabitekerezaga, uyu ni umwuga ubu utakijyana gusa no kuzamura inkuta gusa cyangwa kugerekeranya amatafari, ahubwo nyuma y’uwo mwuga hiyongeraho imico mbonera ( social values), abafundi cyangwa abubatsi muri rusange ntabwo ubwenge bafite ar’ukugaragaza inkuta nziza cyangwa inzu nziza, ahubwo ni n’abantu bagomba kuba bazi gutekereza vuba mu kureba icyakorwa mu kubaka umuryango mugari n’ibizana inyungu rusange zinjiza agafaranga kuri bo, kuri bagenzi babo no mu bikorwa bya Leta muri rusange”.
” Nk’ubu urabona ko hano turikubaka inzu zirimo disigns zitandukanye harimo ibishushanyo bya Architecture) ibi bigaragara neza ubwiza bw’inyubako ndetse kubera ibishushanyo birimo, bimwe mu bidukikije bikurura ba mukerarugendo ndetse n’ibirimo umuco wacu nk’Abanyarwanda n’Afurika hari byinshi byongera mu mwihariko wacu cyane cyane dukesha IPRC Musanze, bituma twubaka tunacuruza amasura y’ibyo twubatse, uretse n’ibyo biba umutako mwiza w’igihugu”.
Nyuma y’uko babona ko ubumenyi bahabwa ari ingirakamaro kuri bo mu rwego rwo kubona amafaranga, kwiga guhanga udushya no kwihangira umurimo, gukerebuka mu bumenyi no gushyigikira zimwe muri gahunda za Leta (programs) zirimo made in Rwanda basabye ababyeyi gushishikariza abana babo kwiga imyuga.
Kwizera Gedeon ati’:” Umwuga ni Isoko y’amafaranga n’ubumenyinrusange butuma umuntu agira imbaraga zo guhanga udushya akaba rwiyemezamirimo, mu byo dukora byose tuba twifuza kumurika neza iby’i wacu nabyo bikagaragara neza, ubu mu Rwanda dufite program ya Made in Rwanda, niyo mpamvu natwe duhugurirwa guhanga udushya ntiduhange amaso aba-Engegneers bo mu mahanga, twize imyuga neza twabigeraho Kandi Ibyo twakishyuye abandi nitwe byateza imbere, ababyeyi nibashishikarize abana babo kwiga imyuga ndetse n’abo bana bayikunde kuko n’isoko y’ibyiza by’ejo hazaza”.
Umuyobozi wa IPRC Musanze,Eng.Abayisenga Emile, avuga ko yishimira ko Ubuyobozi bw’Igihugu bukomeje guteza imbere Uburezi kuri bose n’Abafatanyabikorwa batandukanye barimo, abikorera ku giti cyabo, ariko kandi akavuga ko bagendeye ku biboneka muri aka karere biteguye guhanga udushya, mu banyeshuri bahiga.
Yagize ati : « Mu by’ukuri twifuza ko umunyeshuri wese urangije hano aba afite nibura ikintu kimwe yashyize ahagaragara nk’agashya , kandi koko bagenda babigeraho urebye nko kuba ubu abanyeshuri bacu bashobora kuba bakora imashini zivomerera imyaka , kuba bashobora gukora ifu y’inyama abo mu bwubatsi bakubaka inyubako nziza Kandi zirimo n’udushya nyaburanga dukurikije uko akarere ka Musanze gateye n’Intara y’Amajyaruguru muri rusange turateganya ko tuzakora byinshi bitandukanye tubyaza umusaruro ishusho y’ibidukikije”.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iri shuri rigikomeje gahunda yo gutanga ubumenyi bufite ireme butegura umunyeshuri kuzaba umukandida mwiza ku Isoko no kuba icyitegererezo mu guhanga Ibigezweho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga , imyuga n’ubumenyingiro Itere Claudette yashimiye IPRC Musanze ku bumenyi itanga anaboneraho Kandi gusaba abarangiza muri za IPRC zose guhora baharanira guhanga udushya.
Yagize ati: “ Twishimira intera izi kaminuza zigisha imyuga n’ubumenyi ngiro mu Rwanda zigenda zitera ndetse n’ubufatanye hagati yazo kimwe n’abafatanyabikorwa; nkaba nizeza abarangiza kurushaho kubaba hafi ndetse no kumenyekanisha abarangizamo, nkaba mbasaba nanone ko ari ngombwa ko abarangiza mur’izi Kaminuza baba bazi gukora ibintu birimo guhanga udushya , kuko ubumenyi bwo buhagije baba babufite”.
Iri shuri rya IPRC Musanze riherereye i Nyakinama, muri 2015 nibwo ryafunguwe ku mugaragaro rikaba rimaze kurangizwamo n’abanyeshuri basaga 1500 ; barimo abiga imyuga y’igihe gito ; ndetse na kaminuza bahabwa impamyabushobozi (diploma), kuri ubu hakaba higamo abanyeshuri bagera ku 1728, mu mashami atandukanye harimo ubwubatsi , amashanyarazi;kubyaza umusaruro ibihingwa binyuranye n’ibindi.