Abiga muri kaminuza y’u Rwanda bayigereranyije na Tour du Rwanda
Abanyeshuri biga muri kaminuza y’ u Rwanda bayigereranyije na Tour du Rwanda kubera urugendo bakora bava ku kigo bajya ku kindi biturutse ku mpinduka zishyirwaho n’iyi kaminuza.
Iki kigereranyo bagikoze kubera impinduka ziba muri Kaminuza y’u Rwanda, ni mu gihe hari amakuru ari kuzenguruka avuga ko hari gahunda y’uko hari abanyeshuri biga mur’iyi kaminuza ishami rya Gikondo mu mwaka m’amashuri utaha bashobora kwimurwa bakerekeza i Huye mu ishami iyi kaminuza ihafite.
Abanyeshuri bavuga ibi ni abavanywe muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bakazanwa i Kigali mu ishami rya Nyarugenge ahazwi nka KIST hanyuma mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2017-2018 bakajyanwa i Gikondo none ngo bagiye gusubira i Huye.
Abavuga ibi ni abiga mu ishami ry’igikondo cyane cyane abiga Itangazamakuru ndetse n’abiga amategeko. Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Teradignews.rw bavuga ko hari abarimu babigisha baza bababwira ko umwaka w’amashuri utaha bazawigira i Huye kandi nyamara barahakuwe bakazanwa i Kigali . Ibi nibyo bahera ho bavuga ko kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ari Tour du Rwanda kuko ngo bagiye gusoreza aho batangiriye.
Nubwo aba banyeshuri bari kuvuga ibi ariko nta tangazo Kaminuza y’ u Rwanda yari yashyira hanze ngo yemeze aya makuru .
Nubwo bimeze gutyo ariko abanyeshuri bo bakomeje kwijujutira ibi mu gihe byaba bibaye impamo bitewe n’imbogamizi bahura na zo mu myigire yabo, z’imwe mur’izo harimo kuba abiga itangazamakuru baba bagiye kure y’ibitangazamakuru cyane ko ibyinshi bikorera mu mujyi wa Kigali ndetse ngo na Radio ya kaminuza iba i Huye itafasha abaryiga bose. Abandi na bo bakijujutira guhora bimuka kandi nyamara bari bamaze kumenyera aho biga .
Muri Gashyantare 2018 nibwo abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bavuze ko basuye Koleji y’Uburezi, iy’Ubuvuzi n’Ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) basangamo ikibazo gikomeye cy’ubucucike bw’abanyeshuri.
Ubwo Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugene, yari mu Nteko Rusange ya Sena, ngo asubize ibibazo Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage yabonye mu ngendo yakoze hirya no hino mu bigo by’amashuri, abasenateri bamubwiye ko hari ikibazo gikomeye cy’ubucucike mu makoleji agize UR.
Senateri Mukankusi Peline yabajije uburyo abanyeshuri biga mu cyumba kimwe barenga 200, avuga ko byagorana ko mwalimu yashobora kubakurikirana umwe ku wundi.
Yagize ati “Hari ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, hari imibare twagaragaje muri raporo, aho twagiye dusanga nko mu mashuri arebana n’uburezi batugaragararije ko icyumba gishobora kuba kirimo abanyeshuri 330, mu mibare (200); mu icungamutungo (400); mu buvuzi (200),… ese mwalimu abo yabaha umukoro ate? Ubwo se yazabakosora ryari kugira ngo anategure amasomo y’ikindi gihe? Ese abo banyeshuri babona uko bajya muri laboratwari? “
Minisitiri w’Uburezi, Dr.Mutimura Eugene, yavuze ko icyo kibazo bakizi ndetse ko banakiganiriyeho n’inzego zitandukanye kikaba kiri gushakirwa umuti.
Yagize ati “Aho byabaye ni hahandi wasangaga ibigo bimwe bya kaminuza byarahindurwaga bikajyanwa ahandi ariko ndumva umwaka ushize mu Ukuboza, ubuyobozi bwa kaminuza na Minisiteri y’Uburezi bwarabiganiriyeho twemeza ko abana bazajya biga mu cyumba bakwiriye batageze ku mibare yo hejuru cyane ndetse tugenda tureba mu nyigisho zimwe na zimwe y’uko zidakwiriye kuba ziri i Kigali buri gihe.”
Aya makuru yo kwimurirwa i Huye aje nyuma y’uko mu nyubako zigirwagamo n’amacumbi yararwagamo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye atagikorerwamo kubera abenshi mu bahigiraga bimuriwe ahandi.