AmakuruUburezi

Abiga muri INES Ruhengeri bagaragaje inyumgu ikomeye bungukira mu kumurika imico itandukanye y’ibihugu byabo

Ishuri ry’ubumenyingiro rya INES Ruhengeri ku nshuro ya II ryakoze igikorwa cyo ku murika imico y’abanyeshuri baryigamo baturutse mu bihugu bitandukanye cyiswe INES Intercultural Day nk’igikorwa cyo kurushaho kubaka ubumwe hagati yabo.

Ni gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023 gifite insanganyamatsiko igira it”Science and Light for a bright future” aho aba banyeshuri bagaragazaga imigirire n’imikorere yuje umuco w’ibihugu byabo irimo:imyambarire,imitekere,imbyino gakondo zabo n’ibindi bitandukanye.

Abanyeshuri biga mu mashami atandukanye yo muri iri shuri bavuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro kuko kibafasha kurushaho kwegerana hagati yabo,no kutishishanya mu bikorwa bitandukanye bibahuza.

Cyubahiro Bienvenue umunyeshuri muri INES Ruhengeri Yagize ati’:” Iki gikorwa ni ingirakamaro ku banyeshuri twiga muri iri shuri,ku barezi bacu ndetse no ku bayobozi batuyobora kuko bidufasha kubaho tutishishanya hagati yacu,bitewe n’uko tubana tuziranye haba ikibongamira mugenzi wawe cyangwa se ikimunyura byose ubivoma muri rya murikamuco”.

Ibihugu bitandukanye byagaragaje imico yabyo

“Nk’iyo wamaze kumenya uko umuco w’ibihugu runaka uteye ni inzira nziza yo kujyana n’uko mugenzi wawe yitwara bitewe n’umuco w’igihugu cye”.

Isabella waje kwiga ishami ry’ubuvuzi muri INES Ruhengeri aturutse mu gihugu cya Sudani y’Epfo,yavuze ko iri murikamuco ryamufashije kwiyumvamo birushijeho imiterere y’igihugu cy’u Rwanda ndetse no gusobanukirwa byinshi ku bindi bihugu bifite abanyeshuri baryigamo.

Yagize ati’:” Naje kwiga ishami ry’ubuvuzi hano mu Rwanda mu ishuri rya INES Ruhengeri nturutse muri Sudani y’Epfo kuko i wacu ntabwo risanzwe rihaba, nageze inaha ndi mushya,ubuzima ari bushya ndetse n’abantu mpasanze ari bashya, iki gikorwa cyo kugaragaza imico y’ibihugu byacu cyamfashije kumenya byinshi ku bihugu bya bagenzi banjye Kandi ndahamya ko nyuma yo kubimenya bituma turushaho kubana nk’abavandimwe turabyishimiye cyane”.

Uko byari byifashe muri iki gikorwa ubwo buri gihugu cyagaragazaga umuco wa cyo

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yashimiye INES Ruhengeri kuri iki gikorwa cy’intashyikirwa yatekereje ndetse iknashyira mu bikorwa,ahamya ko ari ingenzi cyane Kandi ko ari uburyo bwiza bwo gufungurira Isi amarembo yo kuza kuvomera ubumenyi mu Rwanda by’umwihariko muri iri shuri.

Yagize ati’:”Iki gikorwa gifite byinshi gisobanuye byiza cyane, cyane cyane muri iri shuri cyakorewemo rya INES Ruhengeri, ni ikigo mu by’ukuri cyateye intambwe kugira ngo gifungurire amarembo Isi yose kugira ngo abanyamahanga baze kwiga,Ibyo rero bikajyana na rwa rusobe rw’imico itandukanye icyo bivuze ni uko rero umuntu avuka akavukira mu gihugu ariko umunsi nk’uyu ni uwo gusobanukirwa ko no hanze y’igihugu,hari ahandi hari imico itandukanye Kandi iyo mico icyo ibereyeho uko igenda itandukana bitagatumye abantu bumva ko batandukanye nko gutandukana ahubwo ko hari Ibyo undi muntu hanze y’igihugu afite mu muco we,ubukungu mu muco w’undi umuntu ashobora kwigiraho”.

“Rero uyu ni umunsi dufata nk’ingenzi cyane cyane niba tuvuga ubumwe bw’Afurika ni ukuvuga ngo Abanyarwanda n’abakomoka mu bindi bihugu basangizanye icyo buri wese yakwigira ku muco w’undi ntotwumve ko kuba imico yacu itandukanye ari intandaro yo kutiyumvamo bagenzi bacu ahubwo ko dukwiye kwigira byinshi ku mico yacu tukarushaho kwegerana tukigishanya byinshi”.

Mayor w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier

Umuyobozi w’ishuri rya INES Ruhengeri padiri Dr Jean Bosco Baribeshya yagaragaje ko iri shuri ryahisemo gutegura iki gikorwa nk’ikimenyetso kigaragaza ko n’ubwo abanyeshuri baryigamo baturutse mu bihugu bitandukanye bifite imico itandukanye bo ubwabo ari bamwe kandi ko bafite intego imwe.

Yagize ati’:”Mu by’ukuri dutegura uyu munsi ujyanye no kugaragaza imico yacu itandukanye uburyo bw’imibereho rusange kubera ko turi umuryango umwe ariko tubaho mu buryo butandukanye,ari nayo mpamvu duhamya ko uyu munsi uhindura byinshi ukatwungura byinshi mu burezi ndetse no mu mibanire yacu ya buri munsi kuko turushaho kubona Ibyo tutari tuzi ariko ibyinshi dusanga tubihuriyeho ari nacyo k’imenyetso cy’ubumwe bwacu”.

Umuyobozi wa INES Ruhengeri padiri Dr Jean Bosco Baribeshya

Twaremwe mu buryo butandukanye na ndetse twisanga mu bihugu bitandukanye ariyo mpamvu hatabura n’ibyo dutandukaniyeho haba mu mibereho yacu, mu myambarire,mu mirire n’ibindi ariyo mpamvu twemeza ko kumurika imico y’ibihugu 15 byagaragaje imico yabyo,byasigiye byinshi abanyeshuri,abarezi ndetse n’abakozi batandukanye bo muri iri shuri,ni igikorwa gituma turushaho kwegerana kuko icyo gihe tubana tuziranye kurushaho ariko by’umwihariko buri wese aharanira gufata akomeje indangagaciro z’umuco w’igihugu cye”.

Ibihugu byamuritse imico yabyo ni u Rwanda, Burundi,Kenya,DRC,Nigeria, South Sudan, North Sudan, Liberia,Niger, Congo-Brazaville, Tchad,Mali, Cameroon,Benin,Gabon, hakiyongeraho n’Ubutaliysni(Italy) iri hanze y’umugabane w’Afurika.

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, mu mwaka wa 2003 nibwo ryarashyizweho ibuye ry’ifatizo na Perezida Paul Kagame, kuri ubu rikaba rimaze imyaka 20 ribonyen izuba.

Imbyino gakondo z’umuco w’Abanyarwanda

Iri shuri rifite intego yo gukomeza kwagura imipaka rikorena na zakaminuza zitandukanye zo hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo kurushaho gutanga uburezi bufite icyerekezo kijyanye n’ibihe by’irterambere Isi irikwerekezamo

Andi mafoto yaranze iki gikorwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger