AmakuruPolitiki

Abifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda (RDF) ku rwego rwa Ofisiye bahawe amahirwe

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena 2024, Ubuyobozi bukuru bw’ Ingabo z’u Rwanda Ishami rishinzwe Abakozi (JI Department), ryashyize ahagaragara itangazo rihamagarira urubyiruko rwujuje ibisabwa kwinjira muri RDF ku mwanya wa Ofisiye.

Iri tangazo rigaragaza ko kwiyandikisha ku turere no ku mirenge bizatangira tariki ya 2 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2024.

Abahamagawe ni abo ku rwego rwa Ofisiye baziga umwaka umwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Military Academy-Gako). Bagomba kuba hararangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) cyangwa Al kubize amashuri y’imyuga (IPRC) bafite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kugeza kuri 24.

Ku bize mu ishami ry’ubuganga (Medicine). ubuhanga (Engineering) ndetse n’amategeko (Law) babyifuza, bagomba kuba batarengeje imyaka 27 y’amavuko.

ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z’U RWANDA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger