Abifotoza bambaye amakoma bakomeje kwiyongera, irebere amafoto uko abandi biyerekanye
Aya mafoto agaragaza umuco gakondo , yagiye hanze ubwo abasore bari mu irushanwa rya rudasumbwa wa Afurika biyerekanaga mu myambaro gakondo iranga ibihugu byabo bahagarariye mu iruhanwa riri kubera muri Nigeriya.
Nubwo abakobwa bahagararira u Rwanda mu marushanwa nkaya y’ubwiza atandukanye bakunze kutavugwaho rumwe kubera imyambaro bambara, muri rudasumbwa w’afurika umunyarwanda Ntabanganyimana Jean De Dieu , yiyerekanye yambaye umwambaro w’umushanana usanzwe umenyerewe mu myambaro y’umuco nyarwanda .
Abandi bagiye biyerekana bitewe na buri wese igihugu akomokamo, uwo muri Eritrea we yiyerekanye yambaye umwenda utwikiriye ku myanya ye y’ibanga gusa.
Iri rushanwa riteganijwe gusozwa kuwa 02 Ukuboza 2017, aho hazamenyakana umusore uhiga abandi mu buranga muri Afurika akazaba afite n’ibiro azajya akoreramo mu gihugu cya Nigeria.