AmakuruIyobokamana

Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Burundi bakoreye uruzinduko i Roma

Nyuma y’aho Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika bagiriye uruzinduko rw’icyumweru rwabaye kuva ku wa 06 kugeza ku wa 11 Werurwe 2023 noneho hatahiwe uruzinduko rw’ Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika y’ u Burundi.

Ni uruzinduko rukorwa n’ Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu bihugu byose by’Isi bajya guhura n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika i Roma bakaganira. Urwo ruzinduko rukorwa nyuma y’ imyaka itanu. Uru ruzinduko rukorwa nyuma y’ubutumire baba bahawe na Nyirubutungane Papa.

Kuva kuri uyu wa 13 Werurwe 2023 Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Burundi bari mu rugendo i Roma kuzageza ku wa 17 Werurwe 2023. Uru rugendo barimo rwitwa Ad Limina.

Muri uru ruzinduko Abepiskopi bakorera i Roma baboneraho gukora urugendo rwo gusura imva z’Intumwa Petero na Pawulo. Ndetse n’ igihe cyo guhura no gukorana na Nyirubutungane ndetse n’ izindi nzego zimufasha mu buyobozi.

Aba Bepiskopi bamaze kugera i Roma bakiriwe na Nyiricyubahiro Cardinal Pietro PAROLIN akaba n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatican na Nyiricyubahiro Cardinal Paul GALLAGHER ushinzwe Ubunyamabanga bw’Ububanyi n’ Amahanga bwa Vatican. Basomeye misa ntagatifu muri Bazilika yaragijwe Mutagatifu Yohani wa Latran hamwe n’ abapadiri n’abandi bihaye Imana b’ Abarundi batuye i Roma.

Yanditswe na UGIRASHEbUJA CYIZA Prudence

Twitter
WhatsApp
FbMessenger