AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Abazahatanira ibihembo by’umwaka bitangwa na FERWAFA bamenyekanye

Ku wa kane w’iki cyumweru, ni bwo hagomba kumenyekana abakinnyi n’abatoza bahize abandi mu Rwanda, mu mwaka w’imikino wa 2017/2018.

Ibi bihembo bizatangwa umunsi umwe, mbere y’uko shampiyona y’umupira w’amaguru ya 2018/2019 itangira. Iyi shampiyona izatangira ku wa gatanu w’iki cyumweru ikipe ya APR FC ifite igikombe cya shampiyona iheruka, yakira ikipe y’Amagaju yo mu karere ka Nyamagabe.

Bitandukanye n’umwaka ushize, ibihembo bigomba gutangwa kuri iyi ncuro byaragabanyutse cyane. Mu bazahembwa, harimo umukinnyi mwiza w’umwaka, umutoza mwiza w’umwaka, umuzamu mwiza waranze umwaka, umukinnyi utanga ikizere, umutoza utanga ikizere ndetse n’uwatsinze ibitego byinshi.

Mu kiciro cy’umukinnyi w’umwaka, hagomba gutoranywamo umwe hagati ya Djihad Bizimana wakiniraga APR FC, Hakizimana Muhadjili wa APR FC na Ndarusanze Jean Claude AKA Lambalamba wa AS Kigali.

Umuzamu w’umwaka agomba gutoranywa hagati ya Yves Kimenyi wa APR FC, Shamiru Bate wakiniraga AS Kigali ubu akaba ari muri Kiyovu Sports na Rwabugiri Omar wa Mukura Victory Sports.

Umutoza w’umwaka agomba kuva hagati ya Ljubomir Ljupko Petrovic wa APR FC, Haringingo Francis wa Mukura Victory Sports na Emmanuel Ruremesha watozaga Etincelles kuri ubu utoza Musanze FC.

Ku bijyanye n’umukinnyi utanga ikizere, hagomba kumenyekana uzakegukana hagati ya Buregeya Prince Ardo wa APR FC, Muhire Kevin wa Rayon Sports na Lague Byiringiro wa APR FC.

Umutoza utanga ikizere agomba kuva hagati ya Ruremesha Emmanuel kuri ubu utoza Musanze FC, Haringingo Francis wa Mukura na Albert Mphande wa Police FC.

Rutahizamu w’umwaka ugomba guhembwa we ni Ndarusanze Jean Claude wa AS Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger