AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda bagiye kuganirira i Kigali

Kuri uyu wa mbere abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda baragirana inama, mu rwego rwo kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola mu kwezi gushize.

Ni inama iza kubera ku kicaro cya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga iherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Intumwa z’igihugu cya Uganda zageze i Kigali ejo ku cyumweru, zikaba ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Sam Kutesa. Abandi baza kuba bagize intumwa za Uganda harimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jese Odongo, intumwa nkuru ya leta ya Uganda, William Byaruhanga ndetse n’uhagarariye iki gihugu mu Rwanda, Olive Wonekha.

.

Hari kandi na Amb. Joseph Ocwet ukora muri perezidansi ya Uganda.

Ni mu gihe intumwa z’u Rwanda zo ziza kuba ziyobowe na  Amb. Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Abandi bazaku kuba bari mu ntumwa z’u Rwanda barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anasthase, Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye, Col. Anaclet Kalibata uyobora urwego rw’abinjira n’abasohoka, Maj. Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, NISS na Maj. Gen Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda.

Iyi nama kandi iraza kwitabirwa nintumwa z’ibihugu bya Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibihugu byari bihagarariye isinywa ry’ariya masezerano. Angola iraza kuba ihagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo, Manuel Domingos Augusto mu gihe DR Congo iza kuba ihagarariwe na Minisitiri w’intebe wungirije, Gilbert Kakonde Malamba.

Ku wa 21 Kanama ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, bari basinye amasezerano agamije guhagarika umwuka mubi uri hagati y’ibihugu bayobora.

Ni amasezerano yasinyiwe imbere y’abakuru b’ibihugu bya Angola, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville.

Imwe mu ngingo ikubiye muri aya masezerano yavugaga ko hagomba kubaho “kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi” no “guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.”

Ni nyuma y’imyaka ibiri yari ishize ibihugu byombi bidacana uwaka.

Mu gihe byari byitezwe ko aya masezerano ahita atangira gushyirwa mu bikorwa n’impande zombi bityo ibihugu byombi bigatangira ubuhahirane, magingo aya nta kirakorwa kuko inzira zihuza ibihugu byombi zigifunze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger