Abayobozi b’u Rwanda na Uganda bagiye guhurira mu nama izabera i Kigali
Ku wa mbere w’icyumweru gitaha, abayobozi ku ruhande rwa Uganda n’u Rwanda bazahurira i Kigali, mu nama yo kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola mu kwezi gushize.
Itsinda ry’abayobozi ba Uganda rizaba riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Sam Kutesa, mu gihe ab’u Rwanda bazaba bayobowe na Amb. Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ku wa 21 Kanama ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, bari basinye amasezerano agamije guhagarika umwuka mubi uri hagati y’ibihugu bayobora.
Ni amasezerano yasinyiwe imbere y’abakuru b’ibihugu bya Angola, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville.
Imwe mu ngingo ikubiye muri aya masezerano yavugaga ko hagomba kubaho “kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi” no “guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.”
Ni nyuma y’imyaka ibiri yari ishize ibihugu byombi bidacana uwaka.
Mu gihe byari byitezwe ko aya masezerano ahita atangira gushyirwa mu bikorwa n’impande zombi bityo ibihugu byombi bigatangira ubuhahirane, magingo aya nta kirakorwa kuko inzira zihuza ibihugu byombi zigifunze.