AmakuruPolitiki

Abayobozi bakomeye bamaze guhitanwa n’impanuka z’indege guhera muri Mata 2024

Guhera muri Mata 2024 ,impanuka z’indege ziganjemo iza Kajugujugu zumvikanye cyane mu kirere cy’Isi aho zahitanye ubuzima bw’ibikomerezwa mu nzego zitandukanye zirimo n’abakuru b’ibihugu.

Bamwe mu bamaze kugwa muri izo.mpanuka zigasiga mu gahunda Ibihugu byabo ndetse n’imiryango bakomokamo.

1.Perezida Ebrahim Raisi wa Iran


Perezida Ebrahim Raisi yitabye Imana aguye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye ku Cyumweru, tariki 19 Gicurasi mu 2024.

Iyi mpanuka yanahitanye abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian.

Televiziyo ya Irani niyo yemeje ko umukuru w’iki gihugu Ebrahim Raisi, we na minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Hossein Amir-Abdollahian, bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yahiye igakongoka.

Iyi kajugujugu yakoze impanuka mu gitondo cyo ku cyumweru mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Iran, biturutse ku gihu cyinshi cyatumye hatabona neza, nk’uko byatangazwa na TV y’igihugu.

Perezida Raisi yajyaga mu mujyi wa Tabriz w’intara ya Azerbaijan y’Uburasirazuba (East Azerbaijan) ya Iran, iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Yari avuye mu rugendo ku mupaka igihugu cye gihana n’igihugu cya Azerbaijan, aho we na mugenzi we w’iki gihugu Ilham Aliyev bari barangije gufungura hamwe ingomero za Qiz Qalasi na Khodaafarin.

Uyu mugabo w’imyaka 63 wari ikirango gikomeye cya politiki ya Iran,yari amaze imyaka itatu ayobora iki gihugu ndetse yateganyaga kongera kwiyamamaza umwaka utaha.

2.Visi-Perezida wa Malawi Saulos Chilima


Indege yari itwaye Visi-Perezida Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda yakoze impanuka mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 10 Kamena, nyuma y’iminota mike ihagurutse i Lilongwe yerekeza mu majyaruguru ya Malawi.

Iyi ndege y’igisirikare yahise ibura kuri za radar amakuru avuga ko impanuka yakoze ishobora kuba yaratewe n’ikirere cyari kimeze nabi.

Ikimara kubura igisirikare cya Malawi cyahise gitangira Operasiyo yo kuyishakisha mu rwego rwo kurokora abari bayirimo.

Perezida Chakwera mu ijambo rye ryo kuwa Kabiri yavuze ko Umugaba Mukuru w’Ingabo yamumenyesheje ko igisirikare cyarangije Operasiyo cyakoraga ndetse ko n’indege yabonetse.

Yunzemo ko indege yabonetse yangiritse cyane ndetse abari bayirimo bose bapfuye.

Dr Chilima wari ufite imyaka 51 y’amavuko, yakoze impanuka ubwo yajyaga gushyingura Ralph Kasambara wahoze ari Minisitiri wapfuye mu minsi ine ishize. Ni umuhango yagombaga guhagarariramo Guverinoma.

3.Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Francis Omondi Ogolla


Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Francis Omondi Ogolla, hamwe n’abandi ba Ofisiye umunani bari kumwe, bitabye Imana baguye mu mpanuka y’indege.

Iyo ndege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Kajugujugu, yakoze impanuka ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro nyuma y’uko abo bayobozi b’igisirikare bari bavuye gusura ingabo zoherejwe guhangana n’amabandi ashimuta amatungo mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Kenya, ikaba yahanutse nyuma y’iminota micyeya ihagurutse ku ishuri ry’abahungu rya ‘Cheptulel Boys Secondary School ‘ muri West Pokot County, nk’uko byasobanuwe na Perezida Ruto.

Abasirikare babiri nibo barokotse muri iyo mpanuka, bahita bajyanwa mu Bitaro nk’uko byemejwe na Perezida Ruto, wabifurije gukira vuba, kandi ko yifatanyije n’imiryango yose y’abuze ababo muri iyo mpanuka, yongeraho ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

Ogolla wari ufite imyaka 61 y’amavuko,yabanje kuyobora igisirikare cya Kenya kirwanira mu Kirere (Kenyan air force), nyuma aba umugaba mukuru w’ingabo wungirije w’ingabo za Kenya, aza kuzamurwa na Perezida William Ruto agirwa umugaba w’ingabo umwaka ushize wa 2023.

General Francis Ogolla yinjiye mu gisirikare cya Kenya (Kenya Defence Forces) mu 1984, atozwa n’Igisirikare cya Leta zunze ubumwe kirwanira mu kirere kuba umupilote w’indege zintambara, ndetse nyuma yigisha abapilote bo mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere muri Kenya ( Kenya Air Force ‘KAF’), nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’ingabo ya Kenya.

4.Abasirikare 10 baguye muri kajugujugu ebyiri zagonganiye muri Mareziya


Kuwa 23 Mata 2024,abarenga icumi bapfuye nyuma y’aho kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Maleziya (Malaisie/Malaysia) kirwanira mu kirere zigonganiye mu kirere ziri mu myitozo y’akarasisi.

Imwe muri izi kajugujugu yaciye inkingi y’amababa (rotor) y’iyindi mbere y’uko zombi zitura ku butaka, nk’uko byagaragayemu mashusho yasohowe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu.

Iyi mpanuka yabereye mu mujyi witwa Lumut, usanzwe urimo ikigo cy’igisirikare kirwanira mu mazi.

Bivugwa ko imwe muzi izi kajugujugu, izwi nka HOM M503-3 yarimo abantu barindwi, yaguye mu muhanda.

Iyindi izwi nka Fennec M502-6 yarimo abandi batatu, yaguye muri pisine (piscine) hafi y’aho.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutabazi no kuzimya imiriro cyavuze ko cyamenyeshejwe iyi mpanuka saa tatu n’iminota 50 z’igitondo (9h50) mu masaha yo muri icyo gihugu (ni ukuvuga saa cyenda z’ijoro n’iminota 50 mu masaha ya Kigali).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger