AmakuruPolitiki

Abayobozi babiri muri SONARWA bashobora gufungwa igihe kirekire

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi, Sonarwa General Insurance, Rees Kinyangi Lulu ndetse na Aisha Uwamahoro wari umucungamutungo wa Hotel Nobilis isanzwe ari iya Sonarwa, batawe muri yombi bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 117 Frw.

Aba bombi batawe muri yombi tariki 2 Ukwakira 2024.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Kugeza ubu dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha nubwo iperereza rikomeje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger