Abayobozi ba FERWAFA bavugwaho gutanga ruswa batawe muri yombi
Abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda barimo Eric Ruhamiriza ushinzwe amarushanwa na Uwayezu Francois Regis usanzwe ari umunyamabanga mukuru wayo, bamaze kugezwa mu maboko y’ubugenzacyaha kugira ngo bakorweho iperereza kuri ruswa bivugwa ko bashatse guha umusifuzi wayoboye umukino w’Amavubi na Cote d’Ivoire.
Uyu mukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika wabereye kuri Stade ya Kigali ku cyumweru gishize, urangira Inzovu zitsinze Amavubi ibitego 2-1.
Nyuma y’iminsi 2 uyu mukino ubaye, hasakaye amakuru avuga ko aba bayobozi 2 ba FERWAFA bashatse guha ruswa Jackson Pavaza, Umunya-Namibia wari wasifuye hagati muri uyu mukino kugira ngo abanire Amavubi, ahubwo bikarangira uyu musifuzi abyanze agahitamo gutanga ikirego muri CAF, nk’uko ikinyamakuru NamibianSun cyo muri Namibia cyabyanditse ku wa kabiri w’iki cyumweru.
Amakuru y’ifatwa ry’aba bagabo bombi yemejwe n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Modeste Mbabazi, wavuze ko ubugenzacyaha ari bwo bwifatiye icyemezo cyo kubakoraho iperereza ku byaha bashinjwa.
Aganira na Igihe yagize ati” Baraye bafashwe. Barimo Umunyamabanga Mukuru n’Ushinzwe amarushanwa. Bakekwaho ibyaha byo gutanga ruswa […] Ni ku kibazo cya ruswa mu basifuzi.”
Mu itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ryasohoye ku munsi w’ejo tukanaribagezaho, ryavuze ibyo Pavaza yavuze ntaho bihuriye na ruswa, ko ahubwo icyabayeho ari uko abasifuzi b’abanya-Namibia batamenyesheje ubuyobozi bwa FERWAFA amafaranga y’inyongera bavuga ko bakoresheje, bikarangira FERWAFA ibahaye menshi itekereza ko ari yo bari bayatse uko ari bane kugira ngo bayagabane.