AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Abayobozi ba FERWAFA bamaze iminsi baratawe muri yombi barekuwe

Abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, barimo Uwayezu Francois Regis usanzwe ari umuvugizi wayo na Eric Ruhamiriza ushinzwe amarushanwa bamaze kurekurwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, nyuma y’iminsi 10 bari bamaze mu maboko yarwo.

Aba bayobozi bombi batawe muri yombi ku wa 13 z’uku kwezi mu rwego rwo gukorwaho iperereza ku makuru ya ruswa bivugwa ko bashatse guha umusifuzi wasifuye umukino wa Cote d’Ivoire n’Amavubi.

Uyu musifuzi witwa Jackson Pavaza, Umunya-Namibia wari wasifuye hagati muri uyu mukino, yavuze ko aba bayobozi bombi bashatse kumuha amafaranga menshi yari muri Anvelope y’igitaka kugira ngo abanire Amavubi, bikarangira abyanze ahubwo agahitamo kubimenyesha CAF.

Uyu mukino nanone warangiye Amavubi atsindiwe i Kigali ibitego 2-1.

Mu itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ryahise risohora, ryavuze ibyo Pavaza yavuze ntaho bihuriye na ruswa, ko ahubwo icyabayeho ari uko abasifuzi b’abanya-Namibia batamenyesheje ubuyobozi bwa FERWAFA amafaranga y’inyongera bavuga ko bakoresheje baza i Kigali, bikarangira FERWAFA ibageneye menshi itekereza ko ari yo bari bayatse uko ari bane kugira ngo bayagabane.

Uwayezu Francois Regis, Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA.
Eric Ruhamiriza, komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger