AmakuruPolitiki

Abavutse nyuma y’1994 nibo biganje mu byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside

Abadepite bagize komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu nteko Ishinga Amategeko bagaragarije inteko rusange y’abagize umutwe w’Abadepite nyuma yo kuganira na Minisiteri y’Ubutabera na MINUBUMWE ku ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, basanze hari ibyiciro bikwiye inyigisho zihariye kuri ibi byaha nk’abamotari, abanyonzi, n’abakora mungo.

Ageza ku nteko rusange y’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite raporo ya komisiyo abereye Perezida y’ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside ku ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryatowe mu mwaka wa 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, Hon. Nyirahirwa Veneranda, aravuga ko ibi aribyo bagaragarijwe n’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’ibikubiye muri iri tegeko.

Yagize ati “Komisiyo yasanze nta mbogamizi ihari mu guhana icyaha cy’ingebitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo, komisiyo yasanze byaba byiza habayeho integanyanyigisho kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igenewe abana ndetse no kugeza muri za Kaminuza, komisiyo yagaragarijwe ko politike irebana no gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside izaboneka bitarenze mu kwezi gutaha (kwa Munani) uyu mwaka”.

Nyuma yo gusoma ibikubiye muri raporo, Hon. Uwambaje Aime Sandrine yasanzemo aho iyi komisiyo yagaragarijwe na Minisiteri y’Ubutabera ndetse na MINUBUMWE ko hari ibyiciro by’abantu bigomba guhabwa umwihariko mu kwigishwa kurushaho. Ibi byamuteye amatsiko maze abaza komisiyo impamvu y’uwo mwihariko.

Yagize ati “ku kijyanye n’abakozi bo mungo, abanyonzi n’abamotari babaza ingamba bafite mu kubateganyiriza uburyo bwo kubaganiriza ku bijyanye no kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside, ese mu banyonzi mu bamotari ndetse n’abakozi bo mu rugo hakunze kugaragaramo icyaha cy’ingebitekerezo ya Jenoside?”

Asubiza Hon. Nyirahirwa Veneranda Perezidante wa Komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, avuga ko ibi ari bimwe mu byiciro byiganjemo urubyiruko, ndetse ngo murirwo niho usanga higanje icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.

Ati “ntabwo ari icyiciro runaka twavuga ngo abanyonzi n’abandi, ni ibyiciro bivanze, ingebitekerezo ya Jenoside iri mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside naho bagaragaramo ariko no muri ba bantu bari bisumbuyeho gato kandi iyo urebye iki cyiciro cy’imyaka ni abantu bagifite imbaraga, aba bashoboye kujya kumbuga nkoranyambaga….aho hantu niho usanga hari abafite ingebitekerezo ya Jenoside cyane”.

Iyi raporo ya Komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, igaragaza ko ibi byaha bigenda bigabanuka umwaka ku wundi ndetse ngo usanga akenshi bigaragara mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo ndetse no mu minsi 100 yo kwibuka, icyakora kuba abakiri urubyiruko barimo n’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 usanga muribo ariho higanje ibi byaha, ni ibisaba imbaraga mu guhangana n’ugukumira ibi byaha mu bakiri bato.

Inkuru ya Isangostar

Twitter
WhatsApp
FbMessenger