Abava mu Rwanda binjira muri Uganda boroherejwe mu byasabwaga ku mipaka
Igihugu cya Uganda cyatangaje ko abikingije byuzuye Covid-19 bemerewe kwambuka bakerekeza muri Uganda badasanzwe ibipimo bya Covid-19 bya PCR byagoye benshi kubera ko bihenze.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Henry G Mwebesa,yavuze ko mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama y’Abaminisitiri ba EAC yabaye muri Mutarama uyu mwaka,hari ibyemezo bishya byafashwe ku bifuza kwambuka imipaka berekeza muri Uganda.
Iri tangazo rivuga ko Uganda izemerera kwambuka abafashe ibipimo bya PCR byatanzwe na za Laboratwari zemewe mu gihe kitarenze amasaha 72.
Ikintu cya kabiri muri iri tangazo nuko abantu bikingije byuzuye Covid-19 bemerewe kujya muri Uganda barimo n’abashoferi b’amakamyo.
Ubwo umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni,Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yari amaze gusura u Rwanda ku nshuro ya kabiri, yatangaje ko Perezida Kagame yamwemereye ko imbogamizi zikiri mu ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna zigiye kuvaho.
Kuwa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022,nibwo uyu Muyobozi ukomeye muri Uganda yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda yari amazemo iminsi 3.
Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Lt Gen Muhoozi yavuze ko Perezida Paul Kagame yamwemereye ko ibibazo bike bisigaye mu ifungurwa ry’imipaka bizakemuka vuba.
Yagize ati ” Kimwe mu bibazo twaganiriyeho kireba imbogamizi nke zikiri mu gufungura imipaka (igiciro kinini cy’ibizamini bya PCR kuri Covid-19 n’ibindi). Perezida Kagame yanyijeje ko bizakemurwa byose.”
Benshi mu bashakaga kwerekeza muri Uganda gukora ubucuruzi buciriritse bakomwe mu nkokora n’ibipimo bya PCR bihenze.