AmakuruPolitiki

Abaturutse muri America bateye Tshisekedi ibiro bye biba isibaniro

Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bwagerejwe intoshyo n’Itsinda ry’abashatse kubuhirika ryari riyobowe na Christian Mangala, umunye-Congo usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu Christian Makanga yafashe itsinda rito hamwe n’umuhungu we bajya aho bita Palais de la Nation ni inyubako iri muri Kinshasa agace kitwa Gombe. Aha kuva 2001 hagizwe ingoro ya President wa Congo.

Abagize iri tsinda abenshi bari bavuye muri America baza Kinshasa. Bakigeramo bifashe ama video ndetse bamanura ibendera rya Congo bazamura irya Zaire.

Igisirikare cya DR Congo, FARDC cyatangaje ko cyaburijemo umugambi w’iki gitero kigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.

Iki gitero cyagaragayemo abanyamahanga,cyagabwe n’abari bitwaje amabendera ya ‘Zaire’,izina igihugu cya RD Congo cyahoranye.

Aba binjiye mu biro bya Perezida Tshisekedi biri mu murwa mukuru Kinshasa ndetse bafata amashusho yanyuraga imbonankubone kuri Facebook barimo imbere.

Aba bagabye igitero bavugiye muri videwo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga,ko “bashaka guhindura ibintu mu buyobozi bwa DRC”.

Ntabwo haramenyekana uburyo aba binjiye mu gihugu,bakagera ubwo banagera mu biro bya Perezida.

Ibiro bya Tshisekedi biri ahazwi nka Palais de la Nation ubusanzwe kubigeraho uca kuri bariyeri z’abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, nyamara abagerageje guhirika ubutegetsi bagaragaye bari imbere mu nyubako, ku buryo bitarasobanuka uko bageze imbere mu nyubako.

Igisirikare ntabwo cyatangaje uko Perezida Tshisekedi na Vital Kamerhe bamerewe nyuma y’ibyabaye.

Igitero bakigabye mu gace gatuwe cyane nabantu bakomeye muri Congo bihita biguha kwibaza uwateguye iki gitero.

https://www.teradignews.rw/rw/drc-inkoni-iri-kurisha-ku-bashatse-guhirika-ubutegetsi-amafoto/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger