Abaturage bari bivuganye umupolisi Abasirikare barahagoboka
Muri Uganda mu gace ka Dokolo, abaturage bagose imodoka y’umupolisi bashaka kumukuramo ngo bamwivugane ariko bakumirwa n’ingabo.
Bamushinjaga kugonga nkana umwana w’imyaka ibiri witwa Eugine Okul kandi nyamara akimara kumugonga yarahise amujyana kwa muganga ariko bikaba iby’ubusa agahita apfa.
Abaturage bari bagose uyu mupolisi bashaka kwihanira, ku bw’amahirwe abasirikare baje gutunguka aho basaba abaturage bari barakaye kureka uwo mupolisi ahubwo bakajyana ikirego mu nzego zimushinzwe ariko abaturage barabyanga ahubwo barushaho kurakara nkuko Chimpreports yo muri Uganda yabitangaje.
Ingabo zibonye ko umujinya w’abaturage ari mwinshi kandi bashaka kwica uriya mupolisi byanze bikunze, bahisemo kurasa hejuru ngo babatatanye.
Abasirikare bamaze kurasa mu kirere bamwe mu baturage barirutse ariko abandi banga guhunga biba ngombwa ko haraswa amasasu menshi mu kirere.
Bashoboye gufata wa mupolisi bamushyikiriza station ya Dokolo aho afungiye.
Bivugwa ko uriya mupolisi amaze kugonga uriya mwana yamujyanye kwa muganga ariko apfirayo.
Ibi nibyo byarakaje abaturage bafata ibibando n’intwaro za gakondo n’ibibiriti bashaka gutwika iriya modoka n’umupolisi bakanamukubita.