Amakuru

Abaturage bari barazonzwe n’abacuraguzi bo mu irimbi rya Nyamirambo biruhukije

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamirambo hafi y’irimbi ryo mu Rugarama barishimira ko nta bapfumu n’abacuraguzi bakibaraza amajoro bagiye gukorera imihango gakondo ku irimbi.

Abatuye muri aka gace bavuga ko mbere bakundaga kubona umuriro n’umwotsi nijoro mu irimbi rya Rugarama rimwe na rimwe bakanaribonamo abantu bafite imbabura n’inkoko n’ibindi basa nk’aho bari kurikoreramo imihango yo kuragura, bikabatera ubwoba.

Kuba aba bantu batakihagera, byaturutse ku barinzi bashyizwe ku irimbi ku buryo uhaje wese aba afite impamvu yumvikana.

Byukusenge Antoine, ni umwe mu bavuga ko mbere yatinyaga guca kuri irimbi bitewe n’ibyo yahaboneraga.

Ati “ Mbere wacaga aha ukabona urumuri rwinshi rw’umuriro rimwe na rimwe ukabona abantu barimo bacanye ubonamo umwotsi mwinshi bikagutera ubwoba. Njye nari nsigaye ntinya guca aha kubera gukeka ko ari abazimu ariko ubu ubona ko byarangiye.”

Yavuze ko nyuma y’aho muri iri rimbi hashyiriwemo abazamu barirarira ubupfumu bwahacitse.

Munezeri Alfa ukora akazi ko gushyingura abantu mu irimbi rya Rugarama, na we yemeza ko abacuraguzi n’abapfumu bakundaga kuza muri iri rimbi nijoro bahaciwe n’abazamu.

Ati “Twakundaga kuhabona abantu baje kuhakorera indi mihango ijyanye n’ubucuraguzi. Hari abazanaga inkoko cyangwa ukabona bazanye za buji bari guterekera ariko nyuma y’uko hashyizwe abazamu ubu nta muntu ugipfa kuhaza.”

Umuyobozi wa Kompanyi ishyingura abantu mu irimbi rya Rugarama, Uwimbabazi Charles yavuze ko ubu irimbi n’abarituriye batekanye kubera ingamba zafashwe.

Ati “Twarababonaga rimwe hari abazaga bafite inkoko bafite n’ibindi bintu bitandukanye byifashishwa mu kuragura. Nyuma twashyizeho abazamu ku buryo babarwanyije kugeza ubwo bacitse burundu.”

Uretse ubupfumu, kurinda irimbi byanaciye n’abajura bakundaga kuza gucukura imva ngo bibe ibyuma bizubakishije.

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger