AmakuruImikino

Abatoza barenga 100 bari kubyiganira gutoza Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports iri mu zizwi muri Afurika,nta mutoza ifite ariko abatoza barenga 100 banditse bayisaba akazi nkuko amakuru atugeraho abitangaza.

Rayon Sports yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup mu buryo butumvikana,irashaka umutoza wo gusimbura Yamen Zelfani ukomoka muri Tunisia baherutse gutandukana.

Mu batoza bavugwa batanze ubusabe bwabo bwo gutoza Rayon Sports harimo umunya Burkina Faso ukomeye witwa Kamou Malo w’imyaka 60 watoje iki gihugu mu gikombe cya Afurika cya 2021 akagihesha umwanya wa kane.

Uyu mutoza ukomeye yatoje amakipe nka RC Kadiogo,AS SONABEL,USFA y’iwabo muri Burkina Faso.

Uyu mutoza usanzwe ari umupolisi,yahawe gutoza iki gihugu muri 2019 atsinda amakipe menshi mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu nubwo atabashije gutwara igikombe.

Bivugwa ko uyu yasabye Rayon Sports akazi ndetse ayisaba umushahara w’ibihumbi 6 by’amadolari ku kwezi.

Undi mutoza uvugwa ni Patrick Aussems,Umubiligi uzwi cyane mu mupira w’amaguru muri aka karere kuko yatoje Simba SC na AFC Leopards.

Uyu mutoza wifuzwaga na APR FC mu mezi make ashize,yasabye Rayon Sports akazi ndetse ngo yayisabye umushahara w’ibihumbi 7 by’amadolari ku kwezi.

Rayon Sports irifuza guha akazi umutoza mushya cyane ko Mohamed Wade uri kuyitoza adafite ibyangombwa bihagije byo gukomeza aka kazi aho yemerewe gutoza amezi 3 gusa.

Mu bandi bavugwa muri Rayon Sports barimo:Haringingo Francis Christian,Ivan Minnaert,Hitimana Thierry,n’abandi bafite amazina akomeye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger