AmakuruImikino

Abatoza b’Amavubi basezereye 5 muri 31 biteguraga Cote d’ivoire

Mashami Vincent n’abamwungirije mu gutoza ikipe y’igihugu Amavubi, bamaze gusezerera abakinnyi 5 muri 31 bakoraga umwiherero bitegura umukino Amavubi azahuriramo n’Inzovu za Cote d’Ivoire.

Ni umukino wa kabiri w’itsinda mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyo muri Cameroon uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali kuri iki cyumweru.

Mu bakinnyi 31 bari batangiye umwiherero, batanu ni bo basezerewe, mu gihe 26 basigaye nta wuzasezererwamo kuko ari bo bazatoranywamo 18 bagomba gukina umukino wo ku cyumweru na Cote d’Ivoire.

Batanu basezerewe ni Eric Ngendahimana wa Police FC, Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports, Iragire Saidi wa Mukura Victory Sports, Uwimbabazi Jean Paul wa Kirehe cyo kimwe na Mbaraga Jimmy wa AS Kigali.

Magingo aya abakinnyi bose bakina hanze y’igihugu bamaze gusanga bagenzi babo mu mwiherero, na Faustin Usengimana wagombaga kuza avuye muri Kowait na we akaba yaraye ageze i Kigali ku mugoroba w’ejo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger