AmakuruAmakuru ashushye

Abatoza babiri ba Arsenal basoje amahurwa bahaga abatoza b’urubyiruko b’abanyarwanda

Abatoza babiri ba Arsenal basoje amahugurwa bahaga Abanyarwanda bagera kuri 50 bahabwa ibyingezni ku bumenyi bukwiye guhabwa ba rutahizamu hagamijwe guteza imbere imikinire mu Rwanda.

Simon McManus, umutoza mukuru ufite n’impamyabumenyi itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi, na  mugenzi we Kerry Green.

Simon McManus yatanze ubumenyi bukubiye mu kiswe ‘Play the Arsenal Way’, mu gihe cy’iminsi itanu, mu masomo yatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru ageza kuri uyu wa gatanu.

Naho Kerry Green we yatanze ubumenyi m’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Ku wa gatanu, nibwo habaye umuhango wo gusoza iki gikorwa cy’amahurwa cyasize hatanzwe impamya bumenyi ku batoza 50 b’abanyarwanda  nyuma y’amahugurwa yamaze iminsi itanu.

Umuyobozi muri komite ya FERWAFA ushinzwe iterambere ry’urubyiruko, Eng. Alexis Redamptus Nshimiyimana, yavuze ko ubufatanye na Arsenal ari ingenzi cyane kuri ruhago y’u Rwanda.

Yavuze kandi ko aya mahugurwa agamije guteza imbere ruhago y’u Rwanda, abantu babona ubumenyi bukenewe ngo ruhago ive ku rwego rwo hasi igeze ku rwego rwihagazeho ku ruhando mpuzamahanga.

Umutoza McManus muri iki gikorwa cyo gusoza amahugurwa yavuze ko byari byiza kugaruka muri Kigali  bagasangira ubumenyi  n’abatoza babanyarwanda .

“Urukundo n’ubwitange twabonye hano byari byihariye. Turibwira ko ubu bufatanye buzakomeza no mu bihe biri imbere, kugirango dutange ubufasha mu iterambere rya ruhago y’u Rwanda, binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda”.

Yakomeje agira ati “Ntabwo turi hano ngo tubwire aba batoza ngo bareke uburyo batoza bafate uburyo bwa Arsenal, ahubwo turagirango bongere ubushobozi. Twaberetse uko ba rutahizamu bakina nk’uko Arsenal ibikora”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger