Abatoza 2 ba Arsenal bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi itanu
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Gashyantare 2019, abatoza 50 baturutse hirya no hino mu gihugu bahuriye kuri sitade Amahoro aho bagiye kuzajya bahabwa amasomo yerekeranye n’umwuga wo gutoza mu gihe kingana n’iminsi itanu uhereye kuri uyu wa Mbere kugeza kuwa Gatanu.
Biteganyijwe ko aba batoza bose bazajya bahabwa amasomo na Simon McManus na Kerry Green batoza urubyiruko muri Arsenal ubu bari ku butaka bw’u Rwanda.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mushinga ‘Visit Rwanda – Arsenal’, w’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, aba abatoza babiri b’urubyiruko mu ikipe ya Arsenal bari mu Rwanda mu gikorwa cyiswe ‘coach-the-coaches’ cyangwa se ‘Toza Abatoza’ kizafasha abatoza bo mu Rwanda kunguka byinshi muri uyu mwuga,
Aba batoza b’abanyarwanda batoranyijwe mu mashuri yigisha umupira w’amaguru mu gihugu cyose. Aya masomo azatangwa abatoza bigishwa amasomo mu gitondo, nimugoroba bagashyira mu bikorwa ibyo bize.
Aya masomo agiye kuzajya ahabwa aba batoza, agamije gusangiza ubunararibonye n’ubumenyi bw’abatoza ba Arsenal na bagenzi babo b’Abanyarwanda kimwe n’uko byagenze mu mwaka ushize wa 2018.
Ubwo aba batoza baherukaga mu Rwanda mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, McManus yavuze ko yatangajwe n’ubuhanga yasanganye abana b’Abanyarwanda.
Simon Thomas McManus ni umutoza mukuru mu ishuri rya ruhago rya Arsenal, mu gihe mugenzi we Kerry Green ari umutoza muri iryo shuri wita cyane mu guteza imbere impano z’abakobwa n’abagore.
McManus uri mu kiciro cy’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu burayi ryita ‘ level 3’ ni intyoza mu bijyanye no gutoza muri za academy, kuko yakoranye n’iya Southampton FC, AFC Bournemouth, n’iya Arsenal FC ari gukorera ubu.
Uretse ibi kandi uyu mugabo afite n’ubunararibonye mu gutanga ubufasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye, kuko yabikoze muri Nigeriya, Kenya, Hong Kong na Ethiopia.
Uyu mugabo yagizwe umutoza mukuru w’ikitwa ‘Arsenal Soccer Schools’, iyi akaba ari gahunda ishinzwe gutanga amasomo muri ruhago imbere mu bwongereza no hanze yabwo bigisha uburyo bw’imikinire bwa Arsenal.
Kerry Green nawe afite ubunararibonye buhagije mu bijyanye no gutoza, kuko yakoranye n’imishinga itandukanye igamije iterambere ry’abato muri ruhago haba mu Bwongereza, mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya n’ahandi.
Minisiteri ya Siporo n’umuco ifite intego yo guteza imbere abakinnyi n’abatoza, babafasha kongera ubumenyi, haba mu bijyanye na tekiniki, gutoza, gusifura ndetse no mu iterambere ry’abakinnyi by’umwahariko.
Mu bufatanye na Arsenal, hitezwe ko iyi mihigo izagerwaho ku buryo bunoze.