Abatiza inzu ngo bagenzi babo bishimishanye n’abakunzi babo hari itegeko ribahana
Uko iterambere rigenda riza, hari byinshi bitakigora abakiri bato, bimwe muri ibyo harimo kwishimishanya n’abakunzi babo bakora imibonano mpuzabitsina, abenshi ntibakijya mu mahoteli cyangwa se ngo bakodeshe icumbi runaka ahubwo hari abatira bagenzi babo baba bibana mu nzu ubundi bagakemura icyo kibazo.
Babikora batazi ingaruka zabyo ariko nyamara zirahari yewe harimo no gucibwa amande ateganywa n’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Ubusanzwe ibyo bifatwa nk’uburaya kuko igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda gisobanura uburaya nk’ukugira umwuga igikorwa cyo guhuza ibitsina hatanzwe ikiguzi, byaba bikozwe n’umugabo cyangwa umugore.
Mu gitabo cy’amategeko ahana y’ u Rwanda, Ingingo ya 212 y’icyo ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ufasha, uhagarikira cyangwa urengera abizi uburaya bw’undi cyangwa ureshya abo ashaka gushyira mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku mafaranga ibihumbi magana atanu [500.000 Frw] kugeza ku bihumbi magana atatu [ 3 000 000 Frw], cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mu ngingo ya 213 ho hateganwa ko Umuntu wese utanga abizi ahantu hose hakodeshwa hagakorerwa uburaya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu kuva kuri Miliyoni imwe[ 1 000 000 Frw ]kugeza kuri Miliyoni itatu [3 000 000 Frw].