Abatishoboye baruhuriwe imitima ku kunganirwa mu mategeko
Amahuriro y’abunganira abantu mu by’amategeko avuga ko hakenewe gukusanya imbaraga n’ubushobozi buhagije, kugirango hongerwe umubare w’abatishoboye, bashobora kunganirwa mu mategeko ku buntu mu buryo bwo gutanga ubutabera kuri bose.
Nk’uko amategeko abiteganya buri muntu wese ugiye kuburana mu nkiko agomba kuba afite umuburanira, nyamara ariko byagaragaye ko hari bamwe mu by’iciro by’abaturage batishoboye batabasha kubona ubushobozi ngo bishyure byibuze umwunganira umwe.
Me. Ibambe Jean Paul ushinzwe guhuza ibikorwa no kongera ubushobozi mu ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) nibyo agarukaho.
Yagize ati “mu buryo bwihariye dufite ikibazo cy’abana nubwo umwana adakurikiranwa imbere y’amategeko ariko hari icyiciro cy’abana bakurikiranwa imbere y’amategeko, uwo muntu byanze bikunze agomba kuba yunganiwe, hari abantu bagizweho ingaruka n’ihohotera rishingiye ku gitsina baba bakeneye ubufasha mu by’amategeko, abantu bakennye usanga baba bafunze bari mu magereza, hari umubare munini w’abantu basaba ubwunganizi”.
Ibi byatumye abafite aho bahurira n’amategeko bahurira mu mushinga wiswe Legal Pro Bono ku ntego zo guhuza imbaraga n’ubushobozi kugirango harengerwe ku buntu abo batishoboye bakenera ababunganira mu mategeko bakabangamirwa n’ubushobozi.
Jordi-Michel Musoni umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Legal pro bono ati “igikorwa cy’uyu mushinga kigamije kugirango hakangurirwe abakora umwuga wo kunganira abaturage mu mategeko kugira ngo bagire uruhare rwo gukora bafasha abaturage badafite ubushobozi……”
Gusa ngo abo bantu umunsi ku munsi bariyongera ariyo mpamvu hakenewe imbaraga n’ubwitange bw’amahuriro y’abunganira abantu mu nkiko hiyongereyeho n’abafatanyabikorwa batandukanye nkuko Nkundabarashi Moise umuyobozi w’urugaga rw’abunganira abantu mu mategeko mu Rwanda abivuga.
Yagize ati “mu myaka 4 ishize twunganiye abantu bagera ku bihumbi 19800 bari bakeneye ubufasha mu by’amategeko batabashaga kwishyura amafaranga yo kwishyura igihembo cy’umwunganira mu mategeko, ariko tumaze kubona ko abo bantu bagenda biyongera ku buryo kubasha kubunganira bisaba ko dushyira imbaraga hamwe tukanateranya ubushobozi buturutse ku bafatanyabikorwa batandukanye……..”
Binyuze kandi muri ubu buryo kugeza ubu ngo hamaze kuboneka abunganira mu mategeko 1637 mu gihugu hose biteguye gutanga ubwo bufasha ku buntu.