AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Abategura Salax Awards bagize icyo buvuga kuri Kina Music na Oda Paccy bikuye mu bihembo bya 2019

Nyuma y’igihe kinini ibihembo bya Salax Awards bidatangwa aho bigarukiye byagarukanye umuterankunga (StarTimes) ndetse byegurirwa kampani yitwa AHUPA ihabwa uburenganzira na IKIREZI Group bari basanzwe bategura ibi bihembo mu myaka yashize.

Nyuma yaho hatanganarijwe abahanzi b’ingeri zitandukanye bazahatanira ibi bihembo bizatangwa ku nshuro ya 7 abahanzi babarizwa muri KINA Music ntanumwe wagaragaye ku rurutonde.

Clement Ishimwe uhagarariye KINA Music we icyo gihe yavuze ko hari ibyo batumvikanye n’abategura irushanwa cyane ko hari ibyo babona bitakosotse bityo ngo  abahanzi ayoboye abana batakitabira ibi bihembo.

Umuraperikazi Oda Paccy wari kurutonde rw’abahanira ibi bihembo nawe ku munsi w’ejo yatangaje ko atazitabira ibihembo bya Salax Awards bizaba bitangwa ku nshuro ya 7 avuga ko byahuriranye n’ibindi bikorwa bye atashatse gutangaza.

Mu minsi ishize abahanzi bazahatana muri ibi bihembo  baratangajwe hategerejwe ko haboneka batanu bazaba bahatana muri buri cyiciro aba bakaba aribo bazavamo umwe uzegukana igihembo.

Issiaka Mulemba umuvugizi wa Salax Awards mu mashusho yashyizwe kurubuga rwa youtube rwa Inyarwanda.com yatangaje  ko kugeza ubu imyiteguro ya Salax Awards igeze kure.

Agaruka ku kibazo cya Kina Music yikuye muri Salax Awards 7 avuga ko ubwo bamaraga gutora abahanzi bazitabira Salax babahamagaye babibamenyesha, icyo gihe ubuyobozi bwa Kina Music ngo bwatangaje ko budashobora kwitabira Salax Awards batabashije kugirana ibiganiro byimbitse.

Abategura Salax Awards ngo basabye Kina Music ko bakwitabira inama rusange y’abahanzi batoranyijwe akaba ariho hatangirwa ibitekerezo byose icyakora Kina Music ntibabyumva bituma uku kutumvikana gatuma abahanzi bo muri Kina Music batitabira irushanwa.

Issiaka Mulemba umuvugizi wa Salax Awards abajijwe ku kibazo cya Oda Paccy wasezeye mu irushanwa yatangaje ko batazi impamvu uyu muhanzikazi yikuye mu irushanwa cyane ko yari yasinyiye kwitabira irushanwa ubwo ryatangiraga.

Kuba Oda Paccy yarikuye muri Salax Awards ngo ni uburenganzira bwe mu gihe yabashije kwandika abisaba. Ikindi ngo kuba  umuhanzi yakwikura  muri Awards bitayipfobya ahubwo  ko ikomezwa no guhozaho bityo ko bo bari kurwana no kureba uko yahoraho kurusha kwita ku muntu wakwikuramo.

Ku itariki 8 Gashyantare 2019 nibwo byitezwe ko hazatangazwa abahanzi batanu bazaba bakomeje muri buri cyiciro hakazakurikiraho gutoranywa uzegukana igikombe muri buri cyiciro.

Uzegukana igikombe azahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe buri muhanzi uzinjira muri batanu ba mbere we azahabwa 100,000frw , Ibihembo bizatangirwa mu birori biteganyijwe kuba ku itariki ya 29 Werurwe 2019.

Ubwo iri rushanwa ryahagarikwaga mu myaka itatu ishize nabwo ryaranzwe no kwikuramo kw’abahanzi banyuranye. Kuri ubu abandi bahanzi bari mu byiciro bitandukanye bishyizwemo bari gutorwa n’abakunzi babo.  Ushobora gutora umuhanzi ukunda unyuze hano Salax Awards Edition 7 

Oda Paccy aherutse gusezera muri Salax Awards yuyu mwaka
Clement Ishimwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger