Abategura irushanwa rya Miss Burundi bavuze icyatumye abarihataniraga bivumbura, irushanwa ryasubitswe
Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo amakuru yabaye kimomo ko abakobwa 16 bahataniraga ikamba rya Miss Burundi 2018 bavanyemo akarenge bakigumura bashinja abaritegura imikorere mibi ahanini bavuga ko ibyo bemerewe bizahabwa uwegukanye irushanwa nta bihari.
Nkuko byari byatangajwe n’abategura irushanwa, umukobwa wari kuba Miss Burundi 2018 yari guhabwa ubutaka bungana na m2 400, aba bakobwa ngo ntibigeze berekwa ubu butaka. Ikindi cyabateye kwigumura ni uko uburyo bwari bwashyizweho bwo gutora kuri murandasi butari bwashyizweho kandi nyamara irushanwa rigeze kure.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abategura irushanwa rya Miss Burundi bashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru bagaragaza ko koko amikoro bafite make bityo ko ryimuriwe ikindi gihe bakaba bagiye kwitekerezaho no kwakira ibitekerezo by’uko irushanwa ryakorwa neza.
Muri iri tangazo bagaragaza ko Miss Burundi 2017 Nikuze Annie Bernice, agiye gukomeza kwambara ikamba kugeza igihe bazatorera umusimbura ndetse akaba ari no mubazaba bari kwakira ibitekerezo.
Nkuko abategura irushwanwa bakomeza babitangaza, nta muntu ufite mu maboko ye iri rushanwa rya Miss Burundi, ngo ni iry’igihugu cy’ u Burundi kandi ko bagomba gukora ibihesha ishema Uburundi bityo ko buri wese wifuza gutera inkunga irushanwa ahawe ikaze.
Si ubwa mbere amikoro avuzwe muri iki gikorwa kuko n’imodoka bahaye Miss Burundi 2017 itariyo yagombaga guhabwam ngo icyabiteye ni uko iyo bari bamwemereye yari ihenze bagahitamo kumushakira igura make kandi idakoresha esanse nyinshi.
Icyo gihe nyampinga yahembwe imodoka ya Toyota Vitz nayo ishaje mu gihe yari guhembwa imodoka yo mu bwoko bwa Allioni.
Abakobwa bari bari muri iri rushanwa ni Lydie Marlène uhagarariye intara ya Rutana, Binagana Marvella uhagarariye intara ya Ngozi, Stessy Ghalia Sindayigaya uhagarariye intara ya Gitega, Ingabire Bernice Bénie ugarariye intara ya Kayanza, Dative Uwimana uhagarariye intara ya Bujumbura, Ornella Uwamaliya uhagarariye intara ya Bururi, Anaise Audrey Masabo uhagarariye intara ya Gitega, Inashaka Digne Darlène uhagarariye intara ya Rumonge, Leila Iradukunda uhagarariye intara ya Karusi, Ella Chandelle Ineza waserukiye intara ya Ngozi, Igiraneza Loys-Ley waserukiye Bururi, Welsa Bernice Mugisha waserukiye Bubanza, Irakenuye Lyse Nancy w’ i Kayanza, Bizindavyi Dona Marvella waserukiye Makamba na Akimana Audrey uhagarariye intara ya Kayanza.