AmakuruInkuru z'amahanga

Abatari bake bakomerekeye mu ndege yafatiwe n’inkongi y’umuriro i Moscow

Abantu bagera ku icumi ni bo bakomeretse, ubwo indege itwara abagenzi yagwaga igitaraganya i Moscow mu Burusiya bikarangira ifashwe n’inkongi y’umuriro.

Ni ibimaze gutangazwa na TASS, ibiro ntaramakuru bya leta y’u Burusiya.

Interfax yavuze ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Superjet-100 yakozwe n’Abarusiya, yafashwe n’umuriro ubwo yavaga ku kibuga cya Sheremetyevo. Abari bayitwaye ngo baje kugira ikibazo cya Signal biba ngombwa ko bayigusha igitaraganya.

Umwe mu bahaye Interfax amakuru yagize ati” yagerageje kugwa igitaraganya, gusa ku ncuro ya mbere ntibyakunda, hanyuma ubwo yageragezaga incuro ya kabiri amapine yayo yahise agwa ku butaka hanyuma n’ikizuru kirishinga, birangira ifashwe n’umuriro.

TASS ntabwo iratangaza umubare w’abantu bari bari muri iriya ndege cyangwa uwa nyawo w’abakomeretse.

Amakuru avuga ko abatabazi n’imbangukiragutabara bahise bihutira kugera aho iriya mpanuka yabereye mu rwego rwo kurokora ubuzima bw’abagenzi bari bari mu ndege imbere.

Amafoto yatambutse kuri Televiziyo ya leta y’u Burusiya agaragaza iriya ndege iri gucumbaho umwotsi mwinshi. Andi mafoto agaragaza iriya ndege yafashwe n’umuriro ubwo yageragezaga kugwa ku butaka, mu gihe abagenzi bo bageragezaga gukiza ubuzima bwabo bifashishije umuryango w’imbere.

Amakuru avuga ko iriya ndege yerekezaga mu mujyi wa Murmansk uherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Burusiya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger