AmakuruUtuntu Nutundi

Abatari bake bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ubwisungane mu Kwivuza (Mituwele de sante)

Kugeza ubu ibiciro byo kwivuza kubakoresha Mituel de santé byamaze kwikuba incuro 5 aho bamwe mu bantu bivuriza ku ivuriro rya KIBAGABAGA bavuga ko bahangayikishijwe n’iri zamuka RISA n’aho ritunguranye.

 

Ubusanzwe umuntu ufite ubwisungane mu kwivuza mituelle de sante yajyaga atanga amafaranga 300 gusa mu gihe afite ubu bwisungane ariko ubu agiye kuzajya atanga amafaranga 1500, gusa Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Diane  Gashumba akaba avuga ko atari yamenya iki kibazo gusa agatanga ihumure ko agiye kugikurikirana akamenya inkomoko yacyo.

Yagize ati : « makuru mbifiteho ariko biramutse ibyo abaturage bavuga aribyo byaba ari ikibazo gikomeye.Icyo gihe hafatwa ingamba zikomeye’ ».
Tariki ya 2 Gashyantare 2015 nibwo abatuye mu turere twose tw’u Rwanda bashyizwe mu byiciro by’ubudehe aho hashyizwe mu  byiciro 4  ariko bagasabwa no gutanga amafaranga make  angana na 300 yo kwishyura imiti.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger