Aba Tablibani bahuye n’uruva gusenya ubwo bari basuye ibikoresho by’intambara Amerika yasize muri Afghanistan
Kuri ubu muri Afghanistan aba Tablibani nyuma y’imyaka 20 yose barwana bashaka kugaruka kubutegetsi muri kiriya gihugu kidakora ku nyanja kuri ku mugabane wa Asia gihana imbibi na Pakistan mu burasirazuba bw’amajyepfo ,Iran mu majyepfo ashyira uburengrazuba , Iran mu burengerazuba naho mu majyaruguru yaho gihana imbibe na Turkmenistan , Uzbekistan to the Tajikistan ndetse n’Ubushinwa .
Nyuma yaho Ingabo z’Amerika ziviriye ku butaka bw’iki gihugu Abatalibani basigaranye bimwe mu bikoresho by’ingabo z’Amerika kuko byose batabonye umwanya uhagije wo kubyimura babisubiza muri Amerika.
Kuri ubu inkuru itari nziza kuri bo (Abatalibani) ikomeje gutungura benshi, Abatalibani ubwo bajyaga kwatsa indege ingabo z’Abanyamerika zasize muri Afghanistan batunguwe no gusanga nta n’imwe nzima irimo. Basubije amerwe mu isaho kuko bari bafite icyizere ko ari nzima bityo zikazabafasha.
Hari indege 73 ingabo z’Amerika zasize muri Afghanistan ariko nta n’imwe nzima irimo.
Umusirikare mukuru wari ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Ingabo z’Amerika muri Afghanistan Gen Frank McKenzie avuga ko abasirikare be bamaze hafi ibyumweru bibiri bangiza ziriya ndege kugira ngo umunsi batashye iwabo zizabure icyo zimarira Abatalibani.
Umunyamakuru wa Al Jazeera uri muri Afghanistan avuga ko ubwo Abatalibani babyinaga intsinzi bishimira ko Abanyamerika batashye iwabo, banabyinaga bishimira ko hari ibikoresho babasigiye.
Ubwo bajyaga kureba niba hari ibikoresho bizima baba barasize, basanze byose byarapfuye.
Ibyo bikoresho birimo za kajugujugu z’intambara n’imodoka za gisirikare. Ingabo z’Amerika zasize zangije biriya bikoresho k’uburyo bidashobora no gusanwa na gato.
Uretse indege z’intambara, Abanyamerika basize muri Afghanistan ibikoresho bishe nkana birimo imodoka 70 zidaterwa n’ibisasu bya mine n’izindi modoka zo ku rugamba zitwa Humvees zigera kuri 27.
Igitangaje ni uko n’ibindi bikoresho Amerika yari imaze iminsi iguriye ingabo z’Afghanistan ngo bizazifashe guhangana n’Abatalibani nabyo zasize zibyangije.