AmakuruMu mashushoUtuntu Nutundi

Abasore n’inkumi bafite umuco wo gutendeka, bari mu mibare myinshi uyu munsi.

Abasore n’inkumi biyizi ho kugira umuco ugayitse wo gutendeka, bishobora kutaza kuborohera kwizihizanya n’abakunzi babo uyu munsi w’abakundana witiriwe mutagatifu Valentin.

Mu gihe abakundana bo mu bice bitandukanye by’isi bari guhihibikana bashakashaka uko baza gushimisha abakunzi ba bo, wakwibaza uko abasore n’inkumi batendeka bo baza kubigenza kuko bafite abakunzi barenze umwe.

Hari abahanga mu gutendeka, bagenda bagenera buri mukobwa cyangwa umusore agahe gato ko kwishimana, kugira ngo babashe kubasaranganya uyu munsi w’abakundana, ndetse wenda bikabahira ntihagire n’umwe muri bo utahura ko atendekwa, ariko hari n’ababihurira mo n’ingorane iyo batahuwe ko batendeka abakunzi benshi, bikaba byatuma ikitwaga urukundo gihinduka urwango rukomeye.

Abasore n’inkumi rero muzi ko mufite abakunzi barenze umwe, uyu munsi uze kubabera itangiriro ryo kwisubiraho, maze muhite mo umwe rukumbi muzakomezanya mu nzira y’urukundo rufite intego. Umunsi mwiza wa Saint Valentin kuri mwese.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger