Abasore, inkumi, abasaza n’abakecuru bari bahururiye igitaramo cya Kizito i Rwamagana-AMAFOTO
Abantu b’ingeri zitandukanye haba abasore, inkumi , abasaza n’abakecuru bari bitabiriye igitaramo Kizito Mihito yakoreye muri paruwasi ya Rwamagana maze mu gusoza bamukurira ingofero.
Ni igitaramo yakoze kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018, nkuko akunze kubigenza mu bitaramo akomeje gukorera mu ma paruwasi atandukanye, Kizito Mihigo yabanje gufatanya na Korali y’abana yitwa Bright Angels kuririmba mu gitambo cya misa ya 2. Kizito yari yambaye ikanzu yera.
Nyuma ya Misa, uyu muhanzi yaje gukuramo iyo kanzu maze aririmbira abakunzi be n’abari bitabiriye iyi misa mu gihe cy’amasaha atatu. Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa Saba kirangira saa kumi n’iminota mirongo itatu.
Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Arc en Ciel’, ‘Yohani Yarabyanditse’, ‘Nyina wa Jambo’, ‘Inuma’, na ‘Aho kuguhomba yaguhombya’ aherutse gushyira hanze.
Yaririmbye iyi ndirimbo iyi ndirimbo ye nshya abantu bamukurira ingofero yewe mu nzira bataha bamwirahiraga bavuga bati ‘Kizito ni umuhanga azi umuziki’. Iyi ndirimbo ‘Aho kuguhomba yaguhombya’ iba ivuga ko Imana hari aho igera ikagushyira mu bibazo kugira ngo wongere uyigarukire igihe wayiteye umugongo.
Uyu muhanzi yaherukaga gukorera igitaramo i Nyamirambo n’i Kibeho mu Ugushyingo, afite gahunda yo kuzenguruka Paruwasi za Kiliziya Gatorika mu Rwanda aririmbira abakunzi be.
Nyuma y’igihe kirekire afunzwe agafungurwa ahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu gufasha abakirisitu kwiyegereza Imana ndetse ko atazahwema gushyira hanze indirimbo ahanini zigisha abantu ubumwe n’ubwiyunge.