AmakuruImyidagaduro

Abasore bari barinze Diamond i Kigali bahuye n’akaga

Abasore b’ibigango bagize itsinda rya B-KGL batangaje benshi kubera imyambarire bagaragaje mu gihe bari barindiye umutekano Diamond Platnumz ndetse no mu gitaramo uyu muhanzi yahuriyemo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda, batawe muri yombi mu gihe kingana n’amasaha abiri bahatwa ibibazo bibutswa ko ari abasivili badakwiye kwitwara nk’ingabo.

Aba basore bagaragaye bambaye imyenda y’umukara, amajire y’umukara, butini z’umukara, amadarubindi y’umukara n’ibyombo mbese ubona ko bambariye icyari cyo cyose cyashaka kubangamira uwo barinze dore ko iyi myenda bayita iy’akazi bakanigamba ko yewe n’iyo intare yaza ntacyo yabatwara.

Amakuru avuga ko banigambaga bavuga ko bari gukora akazi kose ko gucunga umutekano muri iki gitaramo cyabereye muri Parikingi ya Stade Amahoro yewe ko polisi y’igihugu ntacyo iri kubafasha.

Ariko burya uwavuze ngo itegeko rirusha ibuye kuremera ubanza atarabeshye kuko abo basore uko bari umunani baje gusohorwa mu gitaramo kitarangiye bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi i Remera banafungwa amasaha abiri kubera iyi myambarire.

Umwe mu bagize itsinda ry’abasore bafunzwe guhera saa tatu kugeza saa tanu, yavuze ko bafunzwe kubera ko imyenda bari bambaye isa nk’iya polisi.

Ati “Nta kibazo twagiranye na polisi. Uwari abahagarariye yadusanze mu kazi abona imyenda twambaye isa nk’iyabo, aradufata twese arinjye ahereyeho. Baradufata twese badushyira hamwe baratubwira ngo ibintu twambaye ntabwo aribyo, twambaye nka polisi. Badushyira mu modoka yabo batujyana kuri polisi tuhamara  isaha  irenga bari kutubaza ibibazo bitandukanye.”

Nyuma yo kubahata ibibazo baje kugaruka bahinduye imyenda bambaye isanzwe. Umwe muri aba basore yavuze ko  iyi myenda yabo yasigaranywe na polisi banababwira ko bibaye byiza batongeye kuyambara.

Mu bahanzi 12 bagombaga kuririmba mu gitaramo nibura aba basore bakoze akazi kugeza ku muhanzi wa gatanu gusa, akazi kari gasigaye gakorwa na Polisi y’igihugu ndetse na Agespro Security kugeza ubwo bongeraga kugaruka.

Aba basore ba B-KGL bari bambaye mu buryo busa nk’ubw’abasirikare bafite n’ibyombo, bambaye amakoti adapfumurwa n’isasu n’utundi dukoresho twifashishwa n’abarinda umutekano.

Iyi myambarire yabo yari yatangariwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakavuga ko ari ibikabyo ngo wagira ngo barinze umukuru w’igihugu , abenshi batangaga urugero ku baperezida nka Obama na Donald Trump ba Leta zunze ubumwe za Amerika.

B-KGL(Bodyguard Kigali), ni sosiyete yatangiye kumenyekana cyane mu 2014 yibanda mu kurinda umutekano w’abantu, cyane cyane mu bikorwa nk’ibitaramo n’ibindi by’abantu ku giti cyabo.

Urertse guterura ibiro biremereye ngo bagire ibigango, bavuga ko banafata amahugurwa atandukanye yo guhangana n’umwanzi waba abijandikiye mu kazi, bakanavuga ko bahangana n’inyamaswa z’inkazi nk’intare.

Baba bambaye bikwije cyane
Basabwe ko batazongera kwambara iyi myenda
Abo bambaye imyenda y’umukara, bagarutse bambaye bisanzwe, uwo ubari imbere ni we urinda Diamond umunsi ku munsi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger