AmakuruAmakuru ashushye

Abasore babiri bafataniye imbere ya gitifu w’umurenge bapfa umugore ibyari ubukwe biba urugamba

Abasore babiri bafatanye mu mashati bapfa umugore, u wo imwe yari agiye gusezerana na we imbere y’amategeko undi nawe akaza kugaragaza ko yari yaranukoye mbere ariko uwo mukobqa akamucengacenga mpaka bigenze gutya.

Ibi byabereye mu murenge wa ndera mu mugi wa Kigali , aho umukobwa witwa Isamaza Suzanne yari agiye kurahira kubana akaramata n’umusore warugiye kumubera umugabo.

Gitifu ubwo yahamagaraga abageni ngo barahire, haje kumvikana ijwi ry’umusore rigira riti:’’ oya oya oya ‘’ uwo musore yari yamanitse akaboko hejuru , amaze umunyamabanga nshingwabikorwa abanza guhagarika iryo sezerana ngo abanze yumve ibyiko kibazo cyari kibonetse aho.

Uyu musore warumanitse akaboko yitwa Uwizeyimana Eric yasobanuye ko uyu Isamaza Suzanne yamukoye ibihumbi 500,000 frw kandi ko yanafashe irembo ngo yajya amubwira ngo bakore amasezerano uyu mukobwa akaguma kugenda amucenga cenga, ngo kugeza ubwo yaje kumwerurira ko batagikoze ubukwe.

Uwizeyimana Eric yakomeje avugako , nyuma yuko uyu Suzanne yangiyeko bakora ubukwe ngo yamusabye kumusubiza inkwano ze ariko uyu mukobwa ngo arazihakana , nyuma azakwemera ko azamusubiza ibihumbi 200,000frw gusa .

Ngo aya nayo nubwo Uwizeyimana Eric yayemeye ngo nanubu ntiyayamusubije , biryo uyu musore akaba ariyompamvu yamuteye kuza guhagarika ubu bukwe ngo babanze bamusubize ibye.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa amaze kumva ibyuyu musore yamusobanuriye uko guhagarikisha amasezerano uburyo bikorwamo , ko kandi baba barafashe umwanya wo gutanga amatangazo kubantu bagiye gusezerana kugirango abo bafitanye ibibazo bibanze bikemurwe.

Nyuma yaho, ibintu byaje guhindura isura uwahigaga nawe atangira guhigwa, ubwo abitabiriye ubu bukwe basobanuriraga umunyamakuru wa BTN tv , musaza wa Isamaza Suzanne mugahinda kenshi yavuze uburyo uyu musore Uwizeyimana Eric ahubwo yabanje kubana na Suzanne nk’umugore n’umugabo maze bakanabyarana umwana .

Nyuma uyu Eric akajya aca inyuma cyane uyu Suzanne , ngo Suzanne ntiyigeze agira amahoro mururu rugo , byaje kurangira uyu Eric asahuye urugo maze arabata aragenda arabasiga , arinabyo bashingiraho bita uyu Eric kuba umugome mu bagome.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger