AmakuruAmakuru ashushye

Abasirikare ibihumbi 25 b’Ububiligi bagiye koherezwa muri DR_Congo

Igihugu cy’u Bubirigi kiri mu mugambi awo kohereza abasirikare bagera ku bihumbi 25 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uhereye muri Werurwe uyu mwaka, bazifashishwa mu bikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Ni nyuma y’igihe gito Guverinoma ya RDC ibisabye u Bubiligi mu Ukwakira 2021 mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’umutekano ahitwa Kindu no mu Burasirazuba bw’igihugu cyane cyane mu Murwa Mukuru wa Kinshasa.

Inkuru ya Politico.cd ivuga ko icyiciro cya mbere kizoherezwa muri Werurwe mu gihe icya kabiri kizoherezwa muri Nzeri uyu mwaka.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko RDC yasabye abahanga mu bya gisirikare, abashobora gutanga serivisi z’ubuvuzi bwihuse dore ko urwego rw’ubuzima rw’iki gihugu rwashegeshwe kubera icyorezo cya Ebola n’imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye. Abandi ni abafite tekiniki zo gutahura no gutegura ibisasu.

U Bubiligi bwatangaje ko umutekano w’Akarere ari ikintu cy’ingenzi cyane haba ku Banye-Congo no kuri bwo muri rusange kandi ko iyo ubaye muke bigira ingaruka ku bukungu.

RDC icumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 500 zirimo izikomoka mu bihugu bituranyi nk’u Burundi, Centrafrique na Sudani y’Epfo mu gihe hari n’umubare munini w’Abanye-Congo bahunze kubera umutekano muke mu bice byinshi by’iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger