Abasirikare ibihumbi 2 bahawe misiyo yo guhangana n’inzige muri Uganda
Minisitiri w’intebe muri Uganda, Dr. Ruhakana Rugunda, yatumije inama igamije kwiga uburyo bahashya inzige zamaze kugera muri Uganda, maze hanzurwa ko abasirikare ibihumbi bibiri ari bo bagomba guhabwa akazi ko kuzihashya.
Kuri iki Cyumweru tariki 9 Gashyantare nibwo utu tusimba twageze muri Uganda twinjiriye mu majyaruguru ashyira iburasirazuba mu karere ka Amudat.
Inzige ni udusimba turya amababi y’ ibihingwa byose. Inzige aho zigeze zikurikirwa n’ibura ry’ibiribwa kuko imyaka yose iri mu mirima ziba zarayangije.
Inzige zimaze igihe ziri kuyogoza ibihugu byo mu ihembe rya Afurika birimo Ethiopia, Kenya Somalia na Sudani y’ Epfo. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa FAO ryaburiye ibihugu bya Afurika ko nihatagira igikorwa mu maguru mashya inzige zizagera no mu bihugu bitari ibyo mu ihembe rya Afurika.
Amateka agaragaza ko mu nzara zateye mu Rwanda harimo izatewe n’ibyorezo by’inzige n’ izatewe n’amapfa.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’ Intebe wa Uganda rivuga ko hari itsinda ry’ingabo za Uganda rigizwe n’abasirikare 2000 rigiye gufatanya na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi y’iki gihugu gutera imiti yica utu dusimba tumeze nk’ibihore. Ibihore bamwe babyita ibiharara.
Minisitiri w’intebe Ruhakana Rugunda yahise akoranya inama y’igitaraganya n’abanyapolitiki bandi bireba. Abasirikare bagiye guhangana n’inzige barimo mu kigo cya gisirikare cya Olilim batozwa gutera imiti bakoresheje uburyo busanzwe cyangwa bagakoresha imashini.
Uburyo byagaragaye ko bushobora guhangana n’izi nzige ni imiti iterwa hifashishijwe indege ariko Uganda ntabwo ifite indege n’imiti byabugenewe.
Leta ya Uganda iri kuganira n’iya Kenya ngo ibatize zimwe mu ndege zayo, ariko Kenya nayo ifite indege nkeya zabugenewe kandi nayo yagowe no guhashya izi nzige.
Ibihugu nk’u Rwanda n’u Burundi nabyo bisa n’ibyiteguye ko izi nzige zishobora kuhagera, nubwo abahanga bavuga ko zishobora kudakomeza kumanuka kuko zidakunda ahari ubukonje n’imvura.
Igitero cy’inzige cyagaragaye kandi mu majyaruguru ya Tanzania mu karere ka Kilimanjaro nk’uko byemejwe n’umuyobozi waho Anna Mgwira, wavuze ko zabonetse ahitwa Moshi.
Madamu Mgwira yabwiye BBC ko leta igiye gutangaza gahunda zihari zo guhangana n’izi nzige bicyekwa ko zageze aha zivuye mu gihugu gituranyi cya Kenya.
Kuboneka kw’inzige muri Tanzania kwateye inkeke abahinzi bafite ubwoba ko zigiye kwangiza ibihingwa byabo.