Abasirikare b’u Rwanda 150 baravugwa ku butaka bwa DR Congo
Urwego rw’Ubutasi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ruvuga ko ruhangayikishijwe n’abasirikare 150 b’u Rwanda bamaze icyumweru kirenga ku butaka bwa RD Congo.
Aba basirikare b’u Rwanda ruvuga ko bakambitse mu gace ka Libenge ko mu ntara ya Ubangi y’Amajyepfo, mu majyaruguru ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubuyobozi bw’Intara ya Ubangi bwemeje aya makuru buvuga ko aba basirikare b’u Rwanda bageze muri aka gace baturutse muri Centrafrique kuwa 23 Nzeri 2022.
Aba basirikare b’u Rwanda ngo boherejwe na Centrafrique, bakaba basanzwe bakorera ubutumwa bwabo mu ntara ya Moungoumba yo muri Centrafrique, aho bari mu barinda umupaka ibihugu byombi bihana.
Centrafrique yo ivuga ko abasirikare b’u Rwanda batari ku ruhande rwa RD Congo nk’uko ibivuga, ahubwo bari mu butumwa mu ntara ya Moungoumba.
Urwego rw’Ubutasi rwa RD Congo(ANR) ruvuga ko rufite gihamya yizewe igaragaza ko ingabo z’u Rwanda zashinze ibirindiro ku butaka bwa DR-Congo, ahitwa”Ile de Singe” muri Teritwari ya Lubenge y’intara ya Ubangi y’Amajyepfo”
ANR ikomeza ivuga ko yahamagaye Ambasaderi wa Centrafrique imwihanangiriza kutongera kurindisha ingabo z’u Rwanda hafi y’Umupaka uhuza ibihugu byombi kuko ngo bazashiduka RDF yaratangiye kwig