Abasirikare barenga 15,000 barimo ba Major 460 bazamuwe mu ntera
Perezida wa Repubulika akanaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare barenga 15,000 barimo 460 bari bafite ipeti rya ‘Major’ babaye ba Lieutenant Colonel.
Mu bazamuwe harimo abafite ipeti rya Private bazamuwe ku rya Corporal ni 12,690.
Abari ba Corporal bazamuwe ku rya Sergeant ni 2,836 na ho abari ba Sergeant bazamuwe ku rya Staff Sergeant ni 225.
Abari ba Staff Sergeant bazamuwe ku rya Sergeant Major ni 10 na ho ba Sergeant Major bazamuwe ku rya Warrant Officer II ni 14.
Abari ba Warrant Officer II bazamuwe ku ipeti rya Warrant Officer I ni 4, abari ku rya Captain bazamuwe ku rya Major ni 472 na ho abari ba Major bazamuwe bakagirwa ba Lieteunant Colonel ni 460.
Perezida Kagame kandi kandi yagize Colonel Francois Regis Gatarayiha wahoze ayobora RURA Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubutasi n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri RDF.